Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya nyuma yo gusoza imyitozo y’ibanze mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Abasore n’inkumi basoje imyitozo ya gisirikare kuri uyu wa Gatandatu, beretse ubuyobozi bwa RDF ubumenyi bahawe mu gukoresha imbunda n’imyitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze mu muryango mugari w’ingabo z’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza amasomo ya bariya basirikare wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura wari (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > Featured Post
Featured Post
Articles
-
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)
28 August 2021, by BABOU Benjamin -
Menya ingano y’umushahara abayobozi b’ibigo bya Leta bitandukanye bagenerwa buri kwezi
24 September 2020, by BABOU BenjaminIteka rya Minisitiri w’Intebe N° 92/03 ryo kuwa 01/03/2013 rihindura kandi rikuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe no 53/03 ryo kuwa 14/07/2012, ni ryo rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta.
Cyakora cyo n’ubwo iri teka ari iryo mu myaka irindwi ishize, nta wakwirengagiza ko buri myaka itatu imishahara y’abakozi ba Leta yiyongeraho 10%, bigashimangira ko hari impinduka zitari nini zagiye ziba ku mishahara.
Inkuru (…) -
Menya Abasirikare b’u Rwanda bafite ipeti rya General (Full)
12 June 2021, by BABOU BenjaminIteka rya Perezida Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rishyira ipeti rya General (Full) mu kiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali (General Officers), rikaruta ayandi yose aba mu ngabo z’u Rwanda.
Iri peti riruta ayandi mu ngabo z’u Rwanda, riri hejuru y’irya Lieutenant General, Major General na Brigadier General.
Ingingo ya 28 muri ririya teka iteganya ko "ubusumbane mu mirimo ya gisirikare bushingira ku ipeti", ibishyira ipeti rya (…) -
Abantu 10 ba mbere ku Isi bafite ubwenge budasanzwe
5 June 2020, by Denis NsengiyumvaUbwonko ni igice cy’igitangaza cy’umubiri w’umuntu. Ni kimwe mu bice by’ingenzi byubatse imikorere y’umubiri wacu. Ariko se mu by’ukuri ni iki kiri mu bwonko gituma abantu bamwe bagaragara nk’abahanga bidasanzwe? Bamwe babita abantu badasanzwe ariko abandi babifata nk’impano.
Ushobora kuba wibaza abantu ba mbere ku Isi b’abahanga kurusha abandi muri iki gihe. Bwiza.com igiye kubagezaho 10 ba mbere muri bo muri iki gihe hagendewe ku bipimo by’ubwenge (Intelligence Quotient, IQ) bariho (…) -
Abahoze biga muri Kaminuza ya Kibungo mu gihirahiro nyuma y’ifungwa ryayo
31 July 2020, by BABOU BenjaminAbahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza ya Kibungo, UNIK (yahoze yitwa UNATEK), bavuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’uko iyi Kaminuza ifunzwe, bagasaba inzego bireba kubafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’ahazaza habo.
Ku itariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Kaminuza ya Kibungo, ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bwa UNIK na Mineduc (…) -
Gen Muhoozi yemeje ko RDF ishobora guhuza imbaraga na UPDF bagahashya FDLR na ADF
25 February 2022, by BABOU BenjaminUmugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zishobora guhuza imbaraga n’iza RDC, bagahashya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na ADF.
Gen Muhoozi yemeje aya makuru ku kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru witwa Arinaitwe Rugyendo.
Iki kiganiro cyabaye muri iki cyumweru cyibanze ku bikorwa bya gisirikare Ingabo za Uganda n’iza Congo Kinshasa zimazemo iminsi irenga 100, zihiga abarwanyi bo (…) -
Amafoto arenga 50 yakwibutsa urugamba rwo kubohora u Rwanda
23 June 2020, by Denis NsengiyumvaIntambara yo kubohora u Rwanda yari intambara y’abenegihugu yahuje Ingabo z’u Rwanda, zihagarariye guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe zizwi nka Ex-FAR, n’abarwanyi ba RPA bari bahagarariye Umuryango wa RPF- Inkotanyi, kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza ku ya 04 Nyakanga 1994.
Ni intambara ikomeye yamaze imyaka ine isozwa n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ikozwe na Guverinoma y’Abatabazi yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda na Perezida Sindikubwabo Theodore (…) -
Avuga ko yasize ababyeyi muri Zambia ubwo yamenyaga ko bagize uruhare muri jenoside
22 December 2021, by TUYIZERE JDHabumugisha Muragijimana Innocent wakuriye muri Zambia mu gihe yari impunzi, yavuze ko yasize ababyeyi be mu buhungiro muri iki gihugu ubwo yamenyaga ko ari abanyabyaha bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitanzeho ubuhamya ku wa 17 Ukuboza 2021 ubwo umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wizihizaga isabukuru y’imyaka 73 ishize Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko. (…) -
Musanze: Haguye ibisasu, bikekwa ko byaturutse muri RDC
23 May 2022, by TUYIZERE JDMu murenge wa Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze, mu gitondo cy’uyu wa 23 Gicurasi 2022, haguye ibisasu bikekwa ko byaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ahabera imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’iziri mu butumwa bw’amahoro n’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Amakuru aturuka i Musanze, avuga ko hatewe ibisasu biri hagati ya bitatu na bine birimo: kimwe cyaguye ku nzu y’ubucuruzi mu isantere ya Kinigi, kiyisenya igice (…) -
Menya abasirikare ba RDF bafite ipeti rya Lieutenant General (Amafoto)
5 June 2021, by BABOU BenjaminKu wa Gatanu tariki ya 04 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Mubarakh Muganga wari Maj Gen amugira Lt Gen.
Gen Muganga uretse kuba yarazamuwe mu ntera, yanahinduriwe imirimo avanwa ku nshingano zo kuba Umuyobozi w’Ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba, agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Ipeti rya Lieutenant General (Lt Gen) Muganga usanzwe ari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC yahawe, riza ku (…)