Hari abaturage batujwe na Leta mu mudugudu wa Rwenyemera, umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo.
Bavuga ko batujwe muri uyu mudugudu mu mwaka wa 2012, aho bamaze imyaka irenga 10 batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo nk’uko bitangazwa na RBA.
Aba baturage bagera kuri mirongo itanu bavuga ko kuba kugeza ubu batahabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo, byagiye bibabuza amahirwe mu buryo butandukanye. (...)
Amakuru
-
Nyagatare: Babangamiwe no kumara imyaka 10 badahabwa ibyangombwa by’ubutaka
5 June, by Byungura Cesar -
Ba Ofisiye ba UPDF bafunze bazira kugaragaza ubugwari imbere ya Al Shabaab
5 June, by BABOU BénjaminPerezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko hari ba major babiri bo mu ngabo z’igihugu cye bafunzwe, nyuma yo kugaragaza ubugwari ubwo Al Shabaab yagabaga igitero ku birindiro by’Ingabo za UPDF.
Mu gitondo cyo ku wa 29 Gicurasi ni bwo abarwanyi b’uriya mutwe bateye ibirindiro by’Ingabo za Uganda biherereye mu gace ka Buulo Mareer mu karere ka Lower Shabelle, aho boherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia.
Al Shabaab mu (...) -
Urwego rwahagaritse indege yari kuzana abimukira rurakemangwa
5 June, by TUYIZERE JDUrukiko rw’i Burayi rushinzwe kurengera ikiremwamuntu rurakemangwa nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika indege yagombaga gukura abikumira mu Bwongereza, ibazana mu Rwanda.
Muri Kamena 2022, ubwo umupilote wa kampani y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Plivilege Style yari agiye kuzamura mu kirere indege yarimo abimukira, yagejejweho icyemezo cy’uru rukiko kimuhagarika, kinatesha agaciro icyari cyarafashwe n’inkiko z’u Bwongereza.
Kuva ubwo, igikorwa cyarasubitswe, guverinoma y’u (...) -
Uganda: Undi munyeshuri wa kaminuza yarashwe
5 June, by Byungura CesarMuri Uganda, umukozi ushinzwe umutekano yarashe umunyeshuri wa kaminuza arapfa, nyuma y’uko bagiranye amakimbirane.
Polisi ya Uganda yo mu karere ka Mukono iri gukora iperereza ku rupfu rw’umunyeshuri w’imyaka 25 y’amavuko wigaga muri Uganda Christian University, nyuma y’uko arashwe n’ushinzwe umutekano kuri uyu wa 4 Kamena 2023.
Uyu munyeshuri witwa Rudeny Agaba, akomoka mu gace ka Kiwanga muri aka karere ka Mukono. Nk’uko inkuru Daily Monitor ibivuga, Polisi yemeje ko ushinzwe (...) -
FARDC iryamiye amajanja kubera M23: Icyegera cya Bemba
5 June, by BABOU BénjaminMinisitiri w’Ingabo wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu ziryamiye amajanja bijyanye no kuba hari impungenge z’uko isaha n’isaha zishobora guterwa na M23.
Minisitiri Sammy Adubango yabitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’Abaminisitiri y’ijana Perezida Félix Tshisekedi yayoboye.
Yavuze ko "Ingabo za Congo ziryamiye amajanja ku bw’ibyihebe bya M23 bifashwa n’u Rwanda, mu byifuzo byabo byo gukomeza (...) -
Muhanga: Utishoboye agiye kunyagwa inka amaranye amezi 6
4 June, by TUYIZERE JDUmukecuru witwa Mujawamariya Françoise utuye mu mudugudu wa Kagitaba, akagari ka Remera, umurenge wa Kiyumba mu karere ka Muhanga aratabaza nyuma y’aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari afashe icyemezo cyo kumwambura inka yagabiwe muri gahunda ya Gira Inka mu mezi 6 ashize.
Mujawamariya avuga ko afite ubumuga buri mu cyiciro cya mbere, ku buryo agendera mu kagare kabugenewe, kandi ko ari umukene uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Ngo mu 2018 yashyizwe ku rutonde rw’abagomba (...) -
Musanze: Bahangayikishijwe n’ubutaka bwabo bwabaruwe kuri Leta
4 June, by Byungura CesarBamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Gashaki bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi basaba ibyangombwa by’ubutaka bwabo batarabibona.
Ni abaturage bo mu tugari twa Kivumu, Muharuro ndetse na Mbwe. Bavuga ko bafite ubutaka mu nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo, aho ngo butigeze bubarurwa none, ubu bukaba bwaragizwe ubwa Leta kandi ari ubwabo.
Umuturage yagize ati: “Bavuga ko ngo aho hantu, indege yaje gupima ishobora kuba itarahabaruye ngo ihafate.”
Undi muturage yagize (...) -
Hari abibwira ko imibonano ikorewe mu kanwa itakwanduza HIV/SIDA
3 June, by Ndacyayisenga FredAbantu bamwe usanga bigengesera ntibakore imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko bazi ko bakwandura Virusi itera SIDA nyamara bagahitamo kuyikorera mu kanwa (Oral Sex) bibwira ko bayikwepye nyamara biba ari ukwibeshya.
Abakurikiranira iby’iyi Virus bavuga ko kwandura HIV bidasaba ko umuntu yakoze imibonano yo guhuza ibitsina gusa, kuko hari n’ibindi byinshi umuntu ayanduriramo kandi bikunda kutitabwaho nyamara Atari ibyo gukinishwa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukorera imibonano (...) -
Imwe mu ndenge RDC iherutse kugura yasandaye itaragera i Goma
3 June, by Ndacyayisenga FredMu gihe hatarashira icyumweru hamenyekanye ko repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaguze indege enye z’intambara, hatarashira kabiri, andi makuru avuga ko imwe muri izi ndege yakoze impanuka ikomeye.
Izi ndege zaguzwe muri Tchad binyuze muri Agemira RDC, akaba ari ikigo kiyoborwa n’Umufaransa, Olivier Bazin, wamenyekanye nka ‘Colonel Mario’. Kuva muri Gicurasi 2022, iki kigo gikora mu gusana no kubungabunga indege za FARDC.
Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka , ubwo yari (...) -
Perezida Ruto yatanze integuza ku barimo abanyarwenya bamurusha umushahara
3 June, by Ndacyayisenga FredPerezida wa Kenya William Ruto, avuga ko yabwiye abashinzwe gukurikirana iby’ikoranabuhanga muri Guverinoma ko bakurikirana abanyarwenya n’abandi binjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka You Tube kugirango bagabanyirizwe umusoro.
Ibi yabivuze kuri uyu wa gatanu agaragaza ko aba banyarwenya usanga barihangiye umurimo bikaba binafasha urubyiruko rwinshi na sosiyete bityo ko abona bakwiye kugabanyirizwa imisoro. Zimwe mu ngero yatanze ni abanyarwenya bamaze kwamamara barimo (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email