Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 hari hakomeje imikino ya gisirikare mu byiciro bitandukanye, aho kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino karundura.
Ahagana saa Satanu n’igice nibwo umukino wo kwishyura hagati y’ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) na Air Force watangiye.
Wari umukino w’ishiraniro ku mpande zombi aho RG yashakaga kugumana ishema ryayo kuko umukino ubanza yari yanyagiye Air Force ibitego 7-0.
Muri uyu mukino wo kwishyura ikipe ya Air Force yatangiranye imbaraga nyishyi ariko abasore ba RG ntibayorohera dore ko baje kubona penaliti yinjijwe na rutahizamu Ndagijimana.
Air Forces yagerageje gushaka uko yakwishyura gusa icyo gitego gusa RG yaje kuyibonamo ikindi gitego cya kabiri bituma umukino urangira ari ibitego 2-0.
Si muri ruhago gusa aya makipe yahuraga dore ko no muri Volleyball bahuye bikaza kurangira RG yisasiye Air Force iyitsinda amaseti 3-0.
Tanga igitekerezo