Evariste Ndayishimiye uzwi nka ‘General Neva’ ayobora u Burundi kuva tariki ya 18 Kamena 2020, ubwo yarahizwaga byihuse bitewe n’uko Pierre Nkurunziza wayoboraga iki gihugu yapfuye igikorwa cyo kumushyikiriza ububasha kigitegurwa.
Igihugu cya mbere yasuye nka Perezida ni Tanzania yari ikiyoborwa na Dr John Pombe Magufuli. Ni uruzinduko rwabaye tariki ya 19 Nzeri 2020, yita mugenzi we umubyeyi, abanyapolitiki batavuga n’ubutegetsi bw’u Burundi bamagana iyi mvugo kuko ngo isuzuguza igihugu (...)
politiki
-
Imbaraga Magufuli yabonye muri Ndayishimiye zikomeje kugaragara
5 June, by TUYIZERE JD -
Uganda: Bakoze amahugurwa yo gukura Museveni ku butegetsi
4 June, by Byungura CesarAbanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bakoze amahugurwa agamije gukura Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku butegetsi mu 2026.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Daily Monitor ivuga ko kuva tariki ya 2 Kamena 2023, abanyapolitiki bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda bari mu mahugurwa agamije kwiga neza uburyo bazatsinda ishyaka riri ku butegetsi NRM, mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka w’2026.
Muri aya mahugurwa, aba banyapolitike bahisemo kwishyira hamwe (...) -
Ingabire Victoire ahanze amaso Perezida Kagame
4 June, by BABOU BénjaminUmunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko ahanze amaso Perezida Paul Kagame ugomba kumukuraho ubusembwa, kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igiungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ni icyaha yakatiwe nyuma y’uko we n’ubushinjacyaha bari barajuririye icy’imyaka umunani yari yarahawe muri 2010 ubwo (...) -
Abadepite bo mu Budage bijeje RDC ‘kotsa igitutu perezida Kagame’
3 June, by BABOU BénjaminAbadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Budage, bijeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyifasha kotsa igitutu Perezida Paul Kagame kugira ngo ahagaike igitero bavuga ko yagabye kuri RDC.
Ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023 ni bwo itsinda ry’abadepite batandatu b’Abadage bagiriye uruzinduko muri Congo, aho bakiriwe na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya kiriya gihugu, Christophe Mboso N’Kodia.
Ni uruzinduko babwiye itangazamakuru ry’I Kinshasa ko rwari rugamije (...) -
Fortunat Biselele yaba azira gucudika n’abayobozi b’u Rwanda
1 June, by BABOU BénjaminFortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahishuwe ko mu byo yaba afungiwe harimo kugirana umubano n’abayobozi b’u Rwanda.
Biselele uzwi cyane nka ’Bifort’, afungiye muri gereza ya Makala y’i Kinshasa kuva ku wa 20 Mutarama uyu mwaka.
Jeune Afrique yatangaje ko mu byo uyu mugabo wanahoze ari intumwa ya Tshisekedi yaba azira harimo n’u Rwanda, dore ko ibirego aregwa ntaho bitandukaniye (...) -
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ntiyemera icyemezo cya EAC giheza M23
1 June, by TUYIZERE JDMinisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ntiyemeye icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) avuga ko giheza umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi iri mu mpande kireba.
Dr Ngirente yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama yabereye i Bujumbura kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yaganiriwemo by’umwihariko uko umutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uhagaze.
Icyemezo Dr Ngirente atemera ni igisaba (...) -
Museveni yatangaje ko yiteguye intambara
1 June, by TUYIZERE JDPerezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko yiteguye guhangana n’ingaruka zizakurikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina aherutse gushyiraho umukono.
Museveni yasinye kuri iri tegeko tariki ya 29 Gicurasi 2023, ibihugu birimo Leta zunze ubumwe za Amerika bitangira kumushyiraho igitutu, bimuteguza gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bo muri Uganda.
Na mbere y’uko arisinya, ubwo abagize inteko ishinga amategeko bari bamaze kuritora, USA, ibindi bihugu n’imiryango (...) -
Kwamagana u Rwanda byateje impaka hagati ya Muyaya na Katumbi
1 June, by TUYIZERE JDMinisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo akaba n’Umuvugizi wayo, Patrick Muyaya, ntiyemera ko umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yaramaganye icyo bita ‘ubushotoranyi bw’u Rwanda’.
Muyaya ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Marc Perlman wa France 24 kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, yavuze ko abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Katumbi bari guteza akaduruvayo mu gihugu mu gihe imyiteguro y’amatora rusange azaba mu mpera z’uyu (...) -
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya ari mu Burundi
30 May, by BABOU BénjaminMinisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ari i Bujumbura mu Burundi aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.
Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi ni bwo Lavrov yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura; aho yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro.
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burusiya yari aherekejwe n’itsinda ry’abantu 25.
Biteganyijwe ko Lavrov mu Burundi agirana ibiganiro na mugenzi we wa kiriya gihugu mbere yo guhura na (...) -
Biden yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Museveni asinye ku itegeko rihana abatinganyi
29 May, by TUYIZERE JDPerezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yateguje Uganda ibihano nyuma y’aho Perezida wayo, Yoweri Museveni, ashyize umukono ku itegeko rishya rihana barimo abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.
Mu itangazo Biden yashyize hanze kuri uyu wa 29 Gicurasi 2023, yavuze ko kwemeza iri tegeko bibangamira uburenganzira rusange bw’ikiremwamuntu, kandi ngo biratuma ababa muri Uganda barushaho kubaho mu bwoba bw’uko bazahohoterwa kandi bakorerwa ivangura.
Uyu Mukuru (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email