Mu gihugu cya DRC gituwe n’abaturage barenga miliyoni 95 ngendeye ku mibare yo muri 2021, hakomeje kuvugwa ibyo kuba icyo gihugu gikomeje kwitunira ku Rwanda, mu mboni zanjye mbyitegereje nsanze hari ikibazo cy’Abajyanama, harabura abajyanama cyangwa se bakaba bahari ariko bagasuzugurwa, gusa burya ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara. Ibiri muri iyi nkuru ni igitekerezo cy’umwanditsi.
Ibyo kuba hashize imyaka ikabakaba 30 umubano w’u Rwanda na DRC utifashe neza si ngombwa ko mbigarukaho, ndabizi ko benshi mu bizi cyane. Kuva EX-FAR yahungira RPA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo icyo gihugu nacyo kikayakirana yombi kitayambuye intwaro ni bwo uyu mubano watangiye kwangirika, mu bihe bitandukanye hagiye habaho ibimeze nko kuwunagura ariko kubera ko hicwaga ‘Gitera hadaherewe ku kibimutera’ izo ngamba zose zagiye ziba nko kuvomera mu rutete.
Nari mbabwiye ariko ko ibyo atari byo ngiye gutindaho, kiriya kibazo kiri ku mutwe w’iyi nkuru cyibaza ukuntu Igihugu cyose cya DRC cyabuze umujyanama nakigize kuva ku wa 19 Gashyantare 2024 ubwo nasomaga ibintu byatangazwaga n’abategetsi ba Congo ariko cyarushijeho kungarukamo ku wa 01 Werurwe 2024.
Kuri iyo tariki ya 19 Gashyantare ibyo nasomaga ni ibijyanye n’uburyo abo bategetsi bamaganiraga kure amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) arebana n’ibijyanye n’ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro.
Ni amasezerano avuga ko u Rwanda na EU “bazafatanya mu guteza imbere uruhererekae rw’inzira amabuye anyuramo acukurwa, gufatanya mu itunganywa ry’ayo mabuye hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, guharanira ko amabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije, gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ry’amabuye y’agaciro, gukora ubushakashatsi, guhanahana ubumenyi no kwimakaza ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubucukuzi haba mu gucukura amabuye no kuyatunganya mu gihe ageze mu nganda” n’ibindi.
Ayo masezerano rero yamaganiwe kure n’Abategetsi ba DRC hafi ya bose kugera kuri perezida w’Icyo gihugu ubwe wavuze ngo “Tuzakora ibishoboka byose kugeza ubwo ayo masezerano aburijwemo.”
Christoph Lutundula, Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Congo we yavuze ko “Leta ye ifata aya masezerano nk’igikorwa kitari icya gishuti habe na gato”
Bose bemeza ko amabuye y’agaciro avugwa muri ariya masezerano ari ayo u Rwanda ngo rwiba muri icyo gihugu kinemeza ko ari cyo gikungahaye kuri uwo mutungo kamere. Gusa hano ho ibyo bavuga ni ukuri hari raporo nyinshi zemeza ko icyo gihugu gikungahaye ku mutungo kamere w’amabuye y’agaciro ariko icyo bibagirwa ni uko izo raporo zitavuga ko nta kindi gihugu gifite amabuye nk’ayo. Ni nko kubona umwana uba uwa mbere mu ishuri yihandagaje akemeza ko uwabaye uwa 10 yamukopeye atabifitiye ibimenyetso.
Kutagira umujyanama muri DRC byongeye kwigaragaza ku wa 01 Werurwe 2024 ubwo imiryango ivuga ko itegamiye kuri Leta igera ku ijana (100) yose yishyize hamwe yandikira EU iyisaba ko ariya masezerano ahagarikwa.
Ibitangazamakuru byo muri DRC byanditse ko ari imiryango ifite aho ihurira no kurengera ibidukikije yandikiye uw’Ubumwe bw’Uburayi isaba ko amasezerano bagiranye n’u Rwanda yateshwa agaciro ngo kuko “ Binyuranye n’indangagaciro z’ubumwe bw’Uburayi zirimo kwimakaza amahoro, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, guteza imbere ihame ryo kubahiriza ubusugire bw’ibindi bihugu.”
Ibaruwa y’iyo miryango yose ikavuga ko ariya masezerano agamije gutuma u Rwanda rukomeza ngo kuvogera igihugu cyabo runagitwarira umutungo kamere ndetse runahonyoro uburenganzira bwa muntu muri DRC.
Ibigaragaza Icyuho cy’umujyanama muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ndababwira uko mbibona namwe munyomoze niba mbeshya.
1. Ni gute igihugu kivuga ko gifite ubusugire cyakwitetesha ku bindi byose kikirengagiza inshingano zacyo zo kurinda ubwo busugire bwacyo?
Niba koko abategeka Congo bazi neza ko ari igihugu gifite ubusugire bari bakwiye no kumenya igisobanuro cyo kurinda ubusugire, si nemeye cyangwa ngo mpakanire u Rwanda kuba rwaba ruvogera ubusugire bwa Congo ahubwo ndibaza ikibuza Congo kumenya ko ari inshingano zayo kurinda ubwo busugire.
Nk’ubu iyaba buri munsi Congo yerekana Abanyarwanda bayivogereye ikanabagaragazanya ibimenyetso simuziga, urugero bagafata umusirikare w’u Rwanda bakerekana neza uko ari uwarwo wenda bakamugaragaza ari mu karasisi k’ingabo z’u Rwanda mu bihe byabanje, wenda bakerekana ikindi gihe ari mu Rwanda mu bikorwa by’ingabo cyangwa se n’ibindi bimenyetso simusiga byemeza ko koko ari umunyarwanda aho baba bafite ukuri ku byo bavuga.
Ibyo kandi mu bumenyi bwanjye nizera ko bitagoye kuko niba bemeza ko ku rugamba bahanganyemo na M23 ifashwa na RDF, byaborohera gufata matekwa z’iyo RDF. Niba byarabananiye kuzifata n’ubundi ubwo ni bimwe navugaga byo kuba batari bamenya neza inshingano zabo zo kurinda ubusugire bw’igihugu cyabo.
2. Ni gute wamenya ikibazo ufite ukanamenya umuti wacyo ariko ugakomeza kunanirwa kugikemura ?
DRC ivuga ko intambara irwanamo na M23 ari iyo bashojweho n’u Rwanda rugamije kwinjira ku butaka bwayo ngo rwicukurire amabuye y’agaciro, nyamara iyo M23 yo ihora ivuga ko yiteguye kujya mu biganiro na Leta ya Congo ndetse bakanakomoza kuri bimwe mu byo bazajyana ku meza y’ibyo biganiro birimo icyurwa rya bene wabo b’abo barwanyi bamaze imyaka mu buhungiro ndetse n’ihagarikwa ry’imikoranire ya FDLR na FARDC ariko wakwibaza impamvu iyo Leta itabikozwa.
Hari abavuga ngo perezida Tshisekedi abyangira ko ngo yaba ‘Asuzuguritse’ ariko we iyo ari mu itangazamakuru akavuga ko ataganira n’abantu batari Abanye-Congo’ yagera ahatari Itangazamakuru akemera ko abo bantu ari abanye-Congo. Perezida w’u Rwanda nawe aheruka gutangaza ko Tshisekedi yigeze kumwemerera ko abo muri M23 ari abanye-Congo ndetse anamwemerera ko FDLR koko iri ku butaka bw’Igihugu ayobora.
Nonese uretse kutagira umujyanama cyangwa wenda ukaba uri muri b’abandi batemera inama, ubwo ibyo bihuzwa bite? Nonese ubwo icyo kibazo kizarangira gute ngo u Rwanda rubure urwo rwitwazo rwo kuza kwiba amabuye ya Congo?
3. Ni gute wagira umujyanama hanyuma ingamba ufatira ikibazo zitsindwa ugakomeza guhatiriza ?
Zimwe mu ngamba nibuka hafi DRC yafashe mu kurangiza ikibazo cy’iyi ntambara harimo, Kuzana ingabo z’ibihugu n’abacanshuro agahishyi. Kugeza ubu biravugwa ko yaba izo ngabo z’ibihugu zimwe muri zo zacitse integer ndetse ngo zisigaye zanga kujya ku rugamba, abacanshuro nabo barananiwe ndetse hari abo mperutse kubona Leta yabo itabazwa ngo ibacyure. Nonese ibyo ubwo si ikimenyetso ko iki kibazo kitakemurwa n’imirwano? Iyo haba hari abajyanama bari kuba barabibwiye Perezida Tshisekedi.
Gusa wakwibaza niba we atabibona cyangwa ngo abyumve mu gihe abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye kugera no kuri LONI ndetse n’ibihugu birimo n’ibikomeye nk’Amerika n’ibyo mu Burayi byose bivuga ko umuti w’icyo kibazo ari ibiganiro. Abo bo wenda sinabatindaho cyane kuko bemeza ibiganiro ariko bakanongera bakenyegeza intambara mu buryo butaziguye ariko nk’uko nakomeje kubivuga iyo DRC iza kugira abajyanama baba baricaranye na Perezida bekamwereka uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo hatanamenetse amaraso.
4. Habuze uwabwira DRC ko u Rwanda rufite amabuye y’Agaciro
Haruguru muri iyi nkuru nigeze kubabwira iby’umwana uba uwa mbere mu ishuri akajya ahita abona abandi bose nk’abaswa batunzwe gusa no kumukopera.
Ni rwo rugero rworoshye rwo gusobanura imitekerereza y’Abanye-Congo kuri iyi ngingo. Kuko ni ukuri koko u Rwanda ntirwaba runganya amabuye y’Agaciro na Congo ariko nibaza ko bitarukura mu mubare w’Ibihugu bifite amabuye y’Agaciro.
Nk’ubu u Rwanda ruherutse gutangaza ko Amabuye y’agaciro muri 2023 yarwinjirije amafaranga y’amadolari arenga 1.1 rukavuga ko muri 2022 bwo hari hinjiye miliyoni zirenga 772.
Kuva kandi u Rwanda rwabaho no mu bihe by’Abakoloni hari ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rwari mu bihugu byacukurwagamo amabuye y’agaciro, nkibaza nti uretse kutagira umujyanama no kwimika mu nyangire nayo itajya ikora mu bihugu byateye imbere muri politiki, ni gute Congo itemera ko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro?
5. Ni gute imiryango irenga ijana yose yisanze ikoreshwa ibintu bidasobanutse
Nababwiye ko hari imiryango irenga 100 yandikiye EU iyisaba guhagarika ariya masezerano. Ngaho mumbwire , uretse kutagira umujyanama ni iki iriya miryango iteganya nk’igisubizo ku ibaruwa yayo? nonese ni gute abantu bavuga ko bategamiye kuri Leta bisanzwe bandikira EU kandi bazi neza ko Leta yabitangiye nk’igikorwa cya Politiki kigamije guharabika u Rwanda? Buriya se iriya miryango yanditse izongera kubeshya abazungu ko nta nyungu iharanira cyangwa ko itegamiye kuri Leta?
Reka nsoze da, ubanza ariko politiki ikinwa nkaba ntabizi, mumpugure mu bitekerezo mutanga kuri iyi nkuru.
3 Ibitekerezo
Reverien Kuwa 04/03/24
Igitekerezo cyawe waragitekereje none unagisangije Abasomyi.
Subiza ⇾Ikibazo:
Kuki utashyizeho amazina yawe, ni uburyo bw’Ubunyamwuga cyangwa hari izindi mpamvu?
Kuwa 31/03/24
samvura valens 0785192194
Subiza ⇾nyirazibera eliane Kuwa 11/06/24
Uyu munyamakuru akwiriye kuzajya i Kinshasa kwiga muri Universite yaho akareba intiti ziriyo. U Rwanda ruzagera mu myaka 200 rutarabona abanyabwenge nkabo RDC Ifite. Ujye utinya umuntu wigishwa n’umubirigi. Inama uvuga rero sinzi izo arizo, niba inama uvuga ari ikibazo kiriya ntambara iberayo, reka dutegereze turebe uko izarangira, niho tuzamenya abari bafite inama zihamye zijyanye nibyayo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo