Habumugisha Muragijimana Innocent wakuriye muri Zambia mu gihe yari impunzi, yavuze ko yasize ababyeyi be mu buhungiro muri iki gihugu ubwo yamenyaga ko ari abanyabyaha bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yabitanzeho ubuhamya ku wa 17 Ukuboza 2021 ubwo umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, wizihizaga isabukuru y’imyaka 73 ishize Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko jenoside ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Habumugisha yavuze ko mu rwego rwo kwirinda jenoside n’ingabitekerezo yayo, urubyiruko rukwiye kwirinda gushakira amakuru ku bantu babi barimo abo mu muryango, “ nk’abakoze jenoside biganjemo ababyeyi na ba data wacu/marume.” Akomeza ati: “Tugomba no kubanyomoza, tukababwira tuti ‘ibyo mutubwira si byo’ tugahitamo iby’ukuri.”
Mu buhamya bwe, Habumugisha ukomoka mu Karere ka Nyanza yavuze ko mu ihe cya jenoside, Se yari umuyobozi wa Komini (Bourgmestre) Maraba mu majyepfo y’u Rwanda, akaba yarahamijwe ibyaha bya jenoside. Ati: “Ubwo nari maze gukurira muri Zambia aho ababyeyi banjye bari bihishe, naje kumenya ko ibyo bavuga ku Rwanda atari byo, nza kumenya ko ari abanyabyaha.”
Habumugisha ngo ubwo yari amaze kumenya ko ababyeyi be ari abanyabyaha, yafashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda kwifatanya n’abandi gukorera igihugu. Ati: “Nafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cyanjye, ngafatanya n’abandi mu kukigira igifite umutekano, amahoro kandi giteye imbere.”
Habumugisha wigeze kuyobora umuryango w’Abanyarwanda muri Zambia yirukanywe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Kuboza 2015, ku kagambane ka bagenzi be bamushinjaga kuba maneko w’u Rwanda, banakamutera ubwoba ko bazamwica, bitewe n’uko ngo we yari afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo.
Amaze kugera mu Rwanda, yabwiye The East Africa ko “Hari itsinda ry’Abanyarwanda b’abanyabubasha kandi bakize baba muri Zambia bafite ibitekerezo by’ubuhezanguni. Ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo ashinjwa kuba intumwa ya Guverinoma y’u Rwanda. Uku ni ko bahaye ruswa bamwe mu bayobozi, batwohereza mu buryo butemewe n’amategeko.”
Habumugisha wirukananwe n’undi Munyarwanda witwa Egide Rwasibo ngo bari bafite ubwoba bw’uko nibagera mu Rwanda bashinjwa ibyaha bifitanye isano na jenoside, ariko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko nta cyaha bashinjwa.
Baje no gutsinda urubanza rw’uko boherejwe mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, ariko banga gusubira muri Zambia, bafata icyemezo cyo kuguma mu gihugu cyabo. Ati: “Twembi twafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda kubera ko ari igihugu cyacu kandi ntabwo twifuza kongera kwibona nk’impunzi.”
2 Ibitekerezo
karibuni Kuwa 22/12/21
None ko Habumugisha uyu wumva yaje bamwirukanye kubera atari ababyeyi neza n’ izindi mpunzi ahora he avuga ko yaje shunts ababyeyi Be kubera yari amaze kumenya ko bakoze Genocide? Ubundi se ko bigaragara ko Alize ni ukuvuga ko 94 ibyo se yakora GS atabimenye akarindira kuzabimenya ageze Zambia nabwo ari uko ari kutumvikana n’ impinging avuga ko yari akuriye!!!!!
Subiza ⇾Claude Kuwa 23/12/21
Nukuri wafashe icyemezo cyabagabo rwose icara wubake urwakubyaye VA mumatiku yabakoze genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 badashaka kuyemera ngobasabe imbabazi.ahubwo wagize amahirwe bari nokukwica rwose.kadufatanye kurwanya izo nkoramabi
Subiza ⇾Tanga igitekerezo