Imibare itangazwa n’inzego zitandukanye zigaragaza ko imyuzure iherutse kwibasira igihugu cya Kenya yahitanye hafi ubuzima bw’ababarirwa kuri 240, naho abandi bagera kuri 235 bakurwa mu byabo.
Kugeza ubu hakaba harafashwe ingamba zo kongera kwiyubaka nyuma y’icyumweru cy’imvura nyinshi cyane yateje iyo myuzure yatwaye ubuzima bw’abantu igateza n’inkangu.
Ntibirarangira ariko, kubera ko hitezwe indi mvura kuzageza mu kwezi kwa gatandatu. Leta yafashe ingamba zo gutera ibiti ahantu hatandikanye no guhangana n’iyangirika ry’ikorere.
Muri iki cyumweru Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye akarere ka Mathare, avuga ko hazakoreshwa miliyoni 7 n’ibihumbi magana atandatu by’amadolari, mu kwongera kwubaka amashuri yakozweho n’imyuzure mbere y’uko yongera gufungurwa.
Perezida Ruto, yanavuze ko ubuyobozi bwe, buteganya guha impozamarira abahuye n’imyuzure ku gihe cy’amezi atatu. Hatangiye n’igikorwa cyo kunamira abahitanywe n’imyuzure.
Yasobanuye ko ingo zose zigeze ku 40.000 z’abateshejwe ibyabo n’imyuzure i Nairobi, guverinema izabaha amadorari 75, kugirango babashe gushaka aho baba, mu gihe bategereje ko guverinema ibabonera igisubizo.
Kuri uyu wa Mbere bikaba biteganyijwe ko amashuri azafungurwa nyuma y’igihe abanyeshuri batiga kubera ibiza.
Tanga igitekerezo