Ubwonko ni igice cy’igitangaza cy’umubiri w’umuntu. Ni kimwe mu bice by’ingenzi byubatse imikorere y’umubiri wacu. Ariko se mu by’ukuri ni iki kiri mu bwonko gituma abantu bamwe bagaragara nk’abahanga bidasanzwe? Bamwe babita abantu badasanzwe ariko abandi babifata nk’impano.
Ushobora kuba wibaza abantu ba mbere ku Isi b’abahanga kurusha abandi muri iki gihe. Bwiza.com igiye kubagezaho 10 ba mbere muri bo muri iki gihe hagendewe ku bipimo by’ubwenge (Intelligence Quotient, IQ) bariho nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka People na Wonderslists.
Igipimo cy’ubwenge “IQ” ni amanota yose akomoka mu bizamini bisanzwe cyangwa andi magerageza byagenewe gusuzuma ubwenge bw’abantu.
10. Garry Kasparov: IQ ya 190
Kasparov yatunguye Isi , ubwo yakinaga umukino wa Chess na mudasobwa ishobora kubara imyanya miriyoni eshatu ku masegonda mu mwaka wa 2003. Ni umwarimu mukuru (grandmaster) w’umukino wa Chess ukomoka mu Burusiya. Ku myaka 22 yabaye umukinnyi wa mbere ku isi ukiri muto muri uyu mukino nyuma yo gutsinda uwari uwa mbere, Anatoly Karpov.
Philip Emeagwali: IQ ya 190
Philip Emeagwali ni injeniyeri wavukiye muri Nigeriya, akaba umunyamibare, umuhanga wa mudasobwa n’umuhanga mu by’imiterere y’Isi (Geologisty). Ni umwe mu bantu babiri batsindiye igihembo cya Gordon Bell Prize cyo mu 1989, igihembo cyatanzwe na “The Institute of Electrical and Electronics Engineers” ( IEEE), kubera gukoresha imashini idasanzwe ihuza za mudasobwa mu kumenya imirima ya peteroli.
8. Marilyn vos Savant: IQ ya 190
Mu 1985, nibwo ‘Guinness Book of World Records’ yemeje ko Vos Savant afite IQ ya 190. Nk’uko byemezwa n’urubuga rwe, marilynvossavant.com; yemejwe nk’umugore wa mbere w’umuhanga ku isi inshuro eshanu (imyaka 5) yikurikiranya, aho yagiye atsinda mu bizamini bitandukanye bya IQ . Uyu kandi ni umwanditsi uzwi cyane wa Parade Magazine. Afite page yise "ASK Marilyn" abasomyi be boherezaho ibibazo bikomeye ku ngingo zitandukanye bamubaza akabisubza.
7. Mislav Predavec: IQ ya 192
Ni umwarimu w’imibare ukomoka muri Croatia uza ku mwanya wa 7 ku rutonde rw’abantu 10 b’abahanga kurusha abandi ku Isi. Yashinze umuryango GenerlQ Society abereye n’umuyobozi uhuriyemo abantu ba mbere bafite ubwenge budasanzwe ku Isi .
6. Rick Rosner: IQ ya 192
Wonderslists ivuga ko urebye Rick Rosner utatekereza ko ari umwe mu bantu ba mbere bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Afite imyitwariren’imibereho idasanzwe nk’aho yamaze imyaka itari kime ari bouncer mu kabari. Ni umu producer kuri televiziyo wamenyekanye cyane ku bw’ikiganiro yise CHIPs. Uyu yaje no kubasha gushing televiziyo ngendanwa ikoresha satellite afatanyije na DirectTV.
5. Christopher Michael: IQ ya 195
Langan ni umuntu wiyigishije (autodidact) w’Umunyamerika bivugwa ko afite IQ iri hagati ya 195 na 210. Yavuzweho kuba "umuntu ufite ubwenge kurusha abandi muri Amerika" ndetse ni umunyabwenge kurusha abandi ku isi "n’itangazamakuru.
Yatangiye kuvuga afite amezi atandatu y’amavuko. Byongeye kandi, yiyigishije gusoma afite imyaka 3 gusa. Langan yashyizeho "inyigisho yerekana isano iri hagati y’ubwenge n’ukuri" yise "Cognitive-Theoretic Model of the Universe" (CTMU).
4. Dr. Evangelos Katsioulis: IQ ya 198
Dr. Evangelos Katsioulis wamenyekanyeho kugira amanota menshi mu bizamini byo gupima ubwenge. Ni Umugereki ukora akazi w’umuganga n’umuganga w’indwara zo mu mutwe. Yabonye impamyabumenyi muri filozofiya, ikoranabuhanga mu bushakashatsi mu by’ubuvuzi na psychopharmacology.
Niwe washinze World Intelligence Network (WIN); Umuryango mpuzamahanga w’imiryango ihuza abantu bafite IQ yo hejuru. Yashinze kandi umuryango AAAA.GR, itsinda ry’abakorerabushake bashinzwe gutahura no gushyigikira abantu bafite impano mu Bugereki.
3. Kim Ung-Yong: IQ ya 210
Hamwe na IQ yemejwe ya 210, injeniyeri mu by’ubwubatsi ukomoka muri Koreya, Ung Yong ubwenge bwe budasanzwe bwagaragaye akiri umwana muto. Afite amezi 6 yashoboye kuvuga no kumva Ikinyakoreya n’izindi ndimi.
Afite imyaka 3, yashoboraga gusoma indimi nyinshi, harimo; Igikoreya, Ikiyapani, Ikidage n’Icyongereza, kimwe no gusubiza ibibazo bigoye by’imibare. Yashyizwe mu gitabo cya Guinness World Records mu bantu bafite “IQ” iri hejuru.
2. Christopher Hirata: IQ ya 225
Christopher Hirata yari umuhanga kuva mu bwana bwe. Afite imyaka 13 gusa, yabonye umudari wa zahabu mu mikino mpuzamahanga ya fiziki. Afite imyaka 16, yakoranye na NASA mu nshingano zayo zo kwigarurira Mars.
Afite imyaka 22, yabonye impamyabumenyi y’ikirenga ya kaminuza muri Kaminuza ya Princeton. Hirata ni umunyabwenge wemewe. Ni umunyamerika w’umuhanga mu by’ikirere n’inyenyeri. Kuri ubu, yigisha astrophysics mu kigo cya OSU gishinzwe isanzure ry’ikirere na ‘AstroParticle Physics’ (CCAPP).
1. Terence Tao: IQ ya 230.
N’impano ye ya IQ itangaje ya 230, Terence Tao niwe uza ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde rw’abantu bafite ubwenge bwinshi ku Isi. Ni Umushinwa wavukiye muri Australia ufite ubwenegihugu bwa Amerika .
Ku myaka 8 gusa, Tao yatsindiye amanota 760 mu bizamini bihabwa abantu mbere yo kwemererwa kwinjira mu mashuri makuru, ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga na Princeton afite imyaka 20 maze afite imyaka 24 aba umwarimu muto ukiri muto wuzuye muri Kaminuza ya California (UCLA).
Yabonye ibihembo byinshi bitandukanye nk’igihembo cy’ubushakashatsi bw’ibumba cyo mu 2003, igihembo cy’Urwibutso rwa Bôcher (Bôcher Memorial Prize) mu 2002 n’igihembo cya Salem Prize mu 2000.
7 Ibitekerezo
Sad Kuwa 06/06/20
Natwe iyo bareka tukiga tuba twaramenyekanye
Subiza ⇾Red-F.K.3 Kuwa 06/06/20
Uru rutonde ndutesheje agaciro kuko Hari abantu batashyizwemo nange ubwange ndimo Kandi naha mu Rwanda harimo abanyabwenge benshi.
Subiza ⇾emmy Kuwa 07/06/20
Nkuko tubizi hari abanyafurika baba bafite IQ mini,ariko kubera ubukene banjyanywa kwiga hanze ya Afrikaa bagahabwa ibintu bituma wibagirwa bwa bushobozi bwae
Subiza ⇾ema Kuwa 08/06/20
Natwe burya tuzi ubwenge bwinshi ukurikije amashuri twiga harimo nayo batanditse harimo ayubukene; inzara; kurwara; wagirango utoye agatege bakabanza kujya kukwigisha ayi IWAWA ukavayo ukavayo ufite diprome yo gusara bakakujyana murindi shuri ryindera ukavayo umeze nka barafinda Niho usanga barafinda avuga ko ari umwarimu; umuyobozi kwisi yose ngo science imutigita murutirigongo hhhhh kuri urwo rutonde munshyirireho na barafinda
Subiza ⇾B Kuwa 28/06/22
URAKOZE CHEF ...
Subiza ⇾dudu Kuwa 21/06/20
Tubuzwa kwiga ibyo dukunda. mbese mbona twiga kubera ko amshuli ariho gusa ataruko tuzi impamvu twiga
Subiza ⇾Rwemera ally hamis Kuwa 10/01/21
Nonese umuntu wiyizeye ashaka ibizamini bya IQ yabibona ate ngo akore?
Subiza ⇾kasingwire steven Kuwa 06/09/22
ubwenge koko bubaho mukomeze mujye mutubwira ibyo byamamare tumenye aho tujya
Subiza ⇾Tanga igitekerezo