Umushumba Mukuru w’itorero ADEPR, Rev. Past. Ndayizeye Isaie, aravuga ko nta nkunga ryahabwa ryatumye ryemera abari mu muryango w’abaryamana bahuje ibitsina witwa LGBTQ, bazwi nk’abatinganyi.
Ibi Pasiteri Ndayizeye yabivuze asobanura ku makuru yahwihwishijwe ko yaba yarahawe “amafaranga kugira ngo yakire abatinganyi”, bigendanye n’inkuru y’Umunyamerikakazi Kake Cheys wagaragaye azunguza igitarambaro cy’amabara avanze mu rusengero rwa Nyarugenge.
Uyu mushumba yasobanuye ko ubwo yabonaga (...)
iyobokamana
-
ADEPR irahamya ko nta nkunga yahabwa yatuma yemera ubutinganyi
18 September, by TUYIZERE JD -
Shalom Choir yasobanuye impamvu itazishyuza abazitabira igitaramo cyayo cy’akataraboneka
15 September, by Biregeya JustinMu kiganiro n’itangazamakuru, Shalom Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Nyarugenge yatangaje ko yasanze bitari ngombwa kwishyuza abazitabira igitaramo cyayo kizabera muri B.K Arena tariki ya 17 Nzeri 2023.
Shalom Choir yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Uravuga Bikaba n’izindi nyinshi. Ni umwe mu zubatse izina hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Itangaza ko igitaramo cyayo yise ‘Gospel Festival’ kizaba gifite intego iri muri Yohana 14:1. Mu kiganiro n’itangazamakuru, (...) -
Ibyo Minisitiri witabiriye urugendo Perezida Kagame yise ’urwo kuramya ubukene’ yabonye
25 August, by TUYIZERE JDPerezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye “urugendo rwera” yise “urwo kuramya ubukene’.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo aza kumenya iby’uru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, hanyuma abafungire ahantu ku buryo bazahava iyi myumvire (...) -
Abatinganyi ntibahejwe mu gushyigikira ko Bibiliya ikomeza kuboneka mu Rwanda:BSR
22 August, by TUYIZERE JDUmuryango wa Bibiliya mu Rwanda, BSR, urasaba buri wese ufite ubushake gutera inkunga umushinga wo gucapa iki gitabo kugira ngo gikomeze kubona mu gihugu, kandi ngo nta n’umwe uhejwe, n’ubwo yaba azwiho kuba umutinganyi.
Ibi byasobanuwe na Perezida w’inama y’ubuyobozi ya BSR, Rev. Kandema Julie, kuri uyu wa 21 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangizwa ubukangurambaga bwahawe izina rya ‘Shyigikira Bibiliya’.
Ubu bukangurambaga butangiye mu gihe uyu muryango uvuga ko (...) -
Umukuru wa Kiliziya muri Kampala yabwiye abakene ko batazakandagira mu ijuru
16 August, by TUYIZERE JDArikiyepisikopi wa Arikidiyosezi gatolika ya Kampala, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya “ubunebwe".
Aya magambo Ssemogerere yayavuze ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti.
Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze ko abakene badakwiye kwicara ngo bategereje ijuru, ahubwo ko bagomba gukora (...) -
Kibeho: Hari bimwe mu bihakorerwa Kiliziya ifata nk’ubuyobe
16 August, by Domice GasarabweKuri uyu wa 15 Kanama 2023, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbaza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga. Mu kiganiro kihariye yagiranye na BWIZA misa ihumuje, Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimama Célestin, yavuze ko hari bimwe mu bikorerwa ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho bitemewe, Kiliziya ikaba ibifata nk’ubuyobe.
Musenyeri Hakizimana yakomoje kuri bamwe mu bakirisitu bakura ibumba (...) -
Paruwasi Gatolika yari imaze imyaka 14 itabyara Padiri, yungutse undi
13 August, by TUYIZERE JDParuwasi gatolika ya Kigoma muri diyosezi ya Kabgayi yari iherutse kubyara umupadiri mu mwaka w’2009, yungutse undi kuri uyu wa 12 Kanama 2023.
Nk’uko Journal Kinyamateka yabitangaje, Padiri mushya wa Paruwasi ya Kigoma witwa Karinganire Innocent yaherewe isakaramentu ry’ubusaseridoti ku gasozi k’amizero ka Gatagara.
Uyu mupadiri, mu byishimo byinshi, yagize ati: “Ndasingiza Imana n’umutima wanjye kuko yanyitoreye nkaba ntangiye ubuzima bushya. Ndabasaba kunsabira mu isengesho rihoraho (...) -
ADEPR ikwiye kugira urwego rw’iperereza, ubushinjacyaha n’urukiko: Apôtre Mutabazi
7 August, by TUYIZERE JDApôtre Mutabazi Kabarira Maurice aravuga ko itorero ADEPR rikeneye inzego z’ubutabera zirimo urushinzwe iperereza, ubushinjacyaha n’urw’ubucamanza kugira ngo zikemure ibibazo biryugarije.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10, ubwo yavugaga ku ibaruwa yo ku wa 1 Kanama 2023 Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ati “Ndaguciye, uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura (...) -
Apôtre Gitwaza aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi
1 August, by TUYIZERE JDUmushumba w’itorero Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, aravuga ko u Rwanda rurimo ba Pasiteri b’inzererezi barenga ku mabwiriza yashyizweho ajyanye na gahunda yo gushyingira.
Mu isengesho ryiswe ‘Afurika Haguruka’ rimaze icyumweru riba, Apôtre Gitwaza yavuze ko bidakwiye ko umukobwa usenga ashakana n’umusore w’umupagani, cyangwa ujya gusenga kubera ko ashaka umugeni.
Yagize ati: “Abakobwa bacu bakunda abahungu bo hanze, b’abapagani. (...) -
Musenyeri Nzakamwita yatangaje ibyo yaganiriye na Muvara nyuma yo kugambanirwa
30 July, by TUYIZERE JDMusenyeri Servilien Nzakamwita wahoze ari Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba yasobanuye uko Musenyeri Muvara Félicien yagiriwe akagambane gakomeye, akagerekwaho icyaha cyo gutera umukobwa inda, azira ko ari Umututsi.
Nzakamwita mu kiganiro yagiriye kuri Igicaniro TV, yasobanuye ko Muvara yari yatorewe kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Gikongoro yari nk’ishami rya diyosezi nkuru ya Butare yari iyobowe na Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste.
Yagize ati: “Bari bamutoreye kuyobora (...)
DUKURIKIRE
Weekly Newsletter
Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email