Nyuma y’uko Sarpong wisigaga amarangi ya Rayon Sports ayiteye umugongo akigira muri APR FC ubu na Hadji Kanyabugabo wari mu bakomeye muri iyi kipe itorohewe muri iyi minsi.
Kuva muri Rayon Sports byatangiriye kuri Ntakirutimana Isaac uzwi nka Sarpong w’i Nyamirambo wafashe umwanzuro wo kwerekeza muri mukeba APR FC.
Nyuma ya Sarpong ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 nibwo hagiye hanze amafoto y’Umugabo witwa Hadji Kanyabugabo yambaye imyambaro ya Gasogi United ndetse binavugwa ko ariyo kipe yerekejeho amarangamutima ye yose.
Uyu mugabo usanzwe uzwiho kugira amafaranga menshi yari umufana wa Rayon Sports ukomeye kubera ko yagiye yitanga amafaranga mennshi mu bihe bitandukanye ikipe iyakeneye ndetse yari n’umwe mu bagura itike z’umwaka.
Hadji Kanyabugabo yari mu bakunzi ba Rayon Sports baguze itike ya Miliyoni yo kureba imikino yose ya Rayon Sports muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Byavuzwe ko kandi uyu mugabo yigeze gushaka gukubita umutwe Umunyamabanga wa Rayon Sports, Nemeye Patrick kubera atari yishimiye imiyoborere y’ikipe.
2 Ibitekerezo
Salomon ntawiha Kuwa 10/05/24
Nagende ubwo ntabwo yakunda rayon rwose!!wavuga ngo equipe iyobowe nabi ukayivamwo cg utanga ibitekerezo byatuma imiyiborere iba myiza
Subiza ⇾Kora Kuwa 11/05/24
Nagende.
Subiza ⇾Ubundi se urumva iyo ndwanyi yari imaze iki?
Yari uwo gusenya ibyagezweho gusa. Ibaze vraiment ngo azwiho guterana imitwe?!!??
Tanga igitekerezo