Iminsi imaze kuba 10 rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC Ani Elijah yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ mu gihe yahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda yasabye.
Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko, amaze umwaka umwe mu Rwanda, akaba ari rutahizamu w’ikipe ya Bugesera FC iri kurwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ani Elijah uri mu bayoboye abandi mu gitsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda, yifuje gukinira Amavubi ndetse bituma ajya no gusaba ubwenegihugu.
Tariki 24 Mata 2024 nibwo uyu musore ukomoka muri Nigeria yanditse asaba ubwenegihugu kugira ngo azabashe gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi.
Ni ubwenegihugu Ani Elijah yasabye avuga ko yiteguye guha u Rwanda buri kimwe byumwihariko agatanga umutahe we mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yaba yaraganiriye n’ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse akaba yaravuganye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Frank Spittler Torsten bisa naho agomba kuba umwe mu bakinnyi bazifashishwa muri Kamena uyu mwaka.
Nk’uko byemejwe n’uhagararuye uyu mukinnyi mu kiganiro yagiranye na BB Kigali, ntagihindutse Ani Elijah azakina umukino wa Benin na Lesotho muri Kamena mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026.
Tanga igitekerezo