Nyuma y’iminsi mike ageze mu Rwanda, uwahoze ari rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete yakoranye imyitozo na bagenzi bahoze bakinana muri iyi kipe bahuriye mu muryango Former Amavubi Players Association.
Ku munsi wo ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024 kuri Tapis Rouge habereye imyitozo y’abakinnyi bahoze bakinira Amavubu bahuriye mu muryango Former Amavubi Players Association..
Nk’uwakanyujijeho muri ruhago ndetse akanubaka amateka, Jimmy Gatete yishimiye gukorana imyitozo n’abarimo Nshimiyimana Eric, Murangwa Eugène, Thierry Hitimana, Sembagare Jean Chrysostome (wari umusifuzi), Mateso Jean de Dieu, Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo, Achraf Kadubiri n’abandi bahoze bakinana na we.
Iyi myitozo ikorwa kensha dore ko bari kwitegura igikombe cy’Isi cyabakanyujijeho muri ruhago cyizabera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.
Muri iyi myitozo Jimmy Gatete yerekanye ubuhanga bwe muri ruhago aho yanyuzwe no kongera gukinana na bagenzi be.
Jimmy Gatete wayitabiriye akubutse hanze y’u Rwanda, yashimiye kuba yokoranye imyitozo na bagenzi be, aho yagize ati: “Ni ibintu bishimishije cyane kongera gukina n’abo twahoze dukinana twagiranye ibihe byiza. Kugeza ubu buri wese ari kwitegura ku giti cye nk’aha n’abandi bari ahatandukanye. Nyuma tuzahurira inaha twitegurire hamwe.”
Murangwa Eugène uyobora umuryango w’abahoze bakinira Amavubi yavuze ko bawushinze kugira ngo bihurize hamwe bakomeze ibikorwa byabo bya siporo.
Tanga igitekerezo