Mu butumwa bwahawe abakirisito basengera mu Itorero rya ADPR paruwasi ya Rwikubo mu karere ka Rwamagana mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , basabwe kurwanya amacakubiri n’ivangura bakimika Ubumwe bw’Ubukirisitu bw’ukuri.
Ibi babisabwe kuwa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi ,mu gikorwa cyo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Murenge wa Muhazi Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kabare .
Umushumba w’Itorero rya ADPR ,Pasiteri Nsengiyumva Sylver aganira na Bwiza.com , yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka Abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifasha abakirisito kumenya ububi bwa Jenoside no gufata ingamba mu rwego Kwitandukanya n’ibikorwa byose bihembera amacakubiri.
Yagize ati " Mu butumwa twahawe n’uwari ahagarariye IBUKA ndetse na Meya nuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakozwe n’abantu barimo n’abakagombye Kuba barabaye intangarugero ,twasanze abayoboraga amatorero baragize uruhare mu Kwica Abatutsi.Ubutumwa duha abantu nuko tugomba Ku intangarugero mu gukora ibikorwa byiza ,tugatanga umusanzu mu Kubaka Igihugu cyacu nyuma y’amateka mabi abanyarwanda twanyuzemo ."
Pasiteri Nsengiyumva ,yakomeje agira Ati"Gahunda nk’iyi yo Kwibuka ni umwanya wo guhuza abantu tugafatanya n’inzego z’ubuyobozi kubasobanurira ububi bwa Jenoside, mwabonye ko twumvise ubuhamya n’inyigisho twahawe n’abayobozi nta gushidikanya ko tugana aheza, Igihugu cyacu cyavuye ahantu habi Kandi tukaba Twariyemeje gufata ingamba zo gukomeza kucyubaka ."
Perezida wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yabwiye abakirisito ba ADPR paruwasi ya Rwikubo kwirinda amacakubiri ndetse n’icyatandukanya abanyarwanda Kandi bakemera Imana by’ukuri .
Ati" Kwibuka abacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri Munyarwanda ,turabasaba gusubiza amaso inyuma tukareba aho twavuye ,tukareba naho tugeze . Abantu barabwirwa ariko hakumva bake ariko tube muri abo bake bumva ,bityo uwufite ikibi mu mutima we ,yumve ko atari mu murongo w’Imana ."
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abakirisito bo mu Itorero rya ADPR, kugira imyitwarire itandukanye n’iy’ abijanditse mu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati" Birababaje Kubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,abapadiri, ababikira ,abapasiteri na ba Imamu aribo bahindukiye bakica intama bari babereye abashumba.birabaje Kumva nka pasiteri Uwinkindi wayoboraga ADPR Nyamata yarakuyemo umwambaro w’
ubupasiteri akambara madowadowa akica abakirisito ahereye no Ku badiyakoni muri ADPR yari abereye umushumba.
Birababaje Kumva amateka ya Padiri Seromba, wategetse ko basenyera Ku bakirisito Kiliziya avuga ngo abahutu bafite imbaraga bazubaka indi.Birababaje Kandi Kuba umu Islam witwa Yusuf wasengaga cyane ,ariko akamenyekana mu kuyobora interahamwe zishe Abatutsi mu karere ka Rusizi no mu nkengero zaho , aho kwamamara mu bintu byiza ."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira " Ingero nabahaye n’izindi ntabahaye zikwiye kuvamo amasomo yo Kuba abakirisito batari abo kwambara uruhu rw’intama ari ibirura ,umutima wuzuye urwango n’ubugizi bwa nabi ,ibyo ni ukugira ukwemera kudafashe .Dukwiye Kuba abakozi b’Imana b’ukuri tukitandunya n’ibibi ."
Itorero rya ADPR paruwasi ya Rwikubo rifite amatorero 28 abarizwa mu mirenge itanu yo mu karere ka Rwamagana. Umushumba w’iyo paruwasi yabwiye Bwiza.com ko mu bikorwa bakora harimo iby’isanamitima ,gufasha abatishoboye n’ibindi .
Ubwo habaga gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 ,abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Abakirisito ba ADPR baremeye umubyeyi utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamworoza inka .
Tanga igitekerezo