
Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yibasiye guverinoma y’u Bwongereza, avuga ko yanze kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 rukanakorera ubwicanyi mu gihugu cye, no kurwamagana.
Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jane Flanagan wa Times, yavuze ko u Bwongereza buri kwirengagiza ibyo igihugu cye kirega u Rwanda, kandi ngo biterwa n’amasezerano y’abimukira n’ubufatanye mu iterambere ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022.
Perezida wa RDC yavuze ko n’ubwo u Bwongereza ntacyo buvuga ku mutekano muke uri mu gihugu cye, buzi neza impamvu yawo. Ati: “Ni gute igihugu gifite indangagaciro zikomeye nk’Ubwami bw’u Bwongereza gishobora kwirengagiza ibyo kizi nk’ibyo?”
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze aya magambo nyuma y’aho Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, agiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yari yaje gusura by’umwihariko amacumbi y’abimukira bo mu gihugu cye.
Ibihugu byinshi bikomeye ku Isi birimo Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Budage n’u Bubiligi biremeza ko u Rwanda rufasha M23 kandi rwohereje mu buryo butemewe ingabo mu burasirazuba bwa RDC. Gusa rwo rubihakanye kenshi, rugasobanura ko bibogamira ku ruhande rw’igihugu cy’abaturanyi.
Tanga igitekerezo