Gateka Esther Brianne [Dj Brianne] uzwi kubera kuvangavanga umuziki, agiye kongera abagwe nyuma y’uko mu minsi yashize yari yabazwe bikagenda neza.
Ku wa 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), aho yabazwe igifu kubera ibinture byari byabayeho byinshi.
Icyo gihe igikorwa cyo kumubaga ’Operation’ cyagenze neza nubwo agomba kongera gusubirayo bakarangiza icyo gukorwa.
Aganira na Isimbi, Dj Brianne yavuze ko uburwayi bwe azabuvugaho nyuma y’uko azaba amaze kubagwa bwa kabiri kugira ngo amere neza.
Yagize ati “nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.”
Biteganyijwe ko tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo Dj Brianne azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe ‘operation’ ya kabiri.
Tanga igitekerezo