Abantu bagera kuri 50 bamaze imyaka igera kuri irindwi, bishyuza amafaranga agera kuri kuri miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko imyaka yabo yangijwe n’ikiyaga gihangano cyeguriwe Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura(WASAC).
Aba baturage ni abari bahinze mu gishanga cya Bishya kiri mu rugabano rw’Imirenge ya Rwabicuma na Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Imyaka n’imitungo byegereye iki kiyaga yarengewe n’aya mazi, abaturage bakavuga ko bamaze igihe kitari gito biruka ku ndishyi bemerewe batarahabwa.
Hari umuturage waganiriye n’itangazamakuru, wavuze ko izo ndishyi bazitegereje kugeza n’ubu ariko baraheba. yagize ati “Twahingagamo imyaka yose, huzura harimo imyaka irarengerwa, baravuga ngo bazatubarira ibyangijwe twishyurwe, twarategereje turaheba.”
Undi ati “Imyaka irindwi irashize bahora batubwira ngo tuzishyurwa twarategereje turaheba. Turasaba ko twakwishyurwa amafaranga y’imitungo yacu yangijwe.”
Erasme Ntazinda , Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, avuga ko hari harabayemo amakosa ku rutonde rwari rwoherejwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’Isukura WASAC, ariko ngo kuri ubu byarakosowe ku buryo iki kibazo kigiye gukemuka.
Ati “Twarababariye bigeze muri WASAC basanga hari ibibura barabigarura kugira ngo bikosorwe. Kuri ubu byamaze gukosorwa.”
1 Ibitekerezo
pablo Kuwa 06/05/24
Ariko kuki abadepite bi Nyamza batavugira abaturag?
Subiza ⇾Quand meme bayobozi mujye meita kubo miyobora.
Tanga igitekerezo