Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko ingabo za Burkina Faso zahitanye abasivili 223, barimo impinja ndetse n’abana bagera kuri 56, ibi bikaba byarakozwe n’ibitero byibasiye imidugudu ibiri ya Nondin na Solo ishinjwa gukorana n’abarwanyi baba jihadiste bafitanye isano na Al –Qaida n’umutwe wa leta ya kiyisilamu mu kurwanya ingabo zishyigikiwe na leta.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wahamagariye Umuryango w’abibumbye n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika gukora iperereza no gushyigikira ingamba z’ibanze zo gutanga ubutabera kumiryango yabuze abayo muri ibyo bitero.
Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Tirana Hassan, mu ijambo rye yagize ati“Inkunga mpuzamahanga ni ngirakamaro mu gushyigikira iperereza ryizewe ku byaha bishobora kwibasira ikiremwamuntu.”
Mu ntambara ingabo za BBurkina Faso zirwanamo n’imitwe y’aba jihadiste bafitanye isano na Al -Qaida,ku mpande zombi zagabye igitero ku baturage bafatirwa hagati,iyo ntambara yakuye mu byabo abarenga abantu miliyoni 2, muri bo abarenga kimwe cya kabiri ni abana.
Mu gihugu kiyobowe n’ubuyobozi bukandamiza kandi bugacecekesha abatavugarumwe n’ubutegetsi ,iyo ibi bitero bibaye ntibihanwa, ibindi byinshi nabyo ntibimenyekana .
Raporo y’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu ,yatanze inkuru idasanzwe y’ubwiyongere bukabije bw’ubwicanyi bwahitanye abasivili n’abandi bantu bacitse ku icumu,ivuga ko ubwo bwicanyi bwakozwe n’inzego z’umutekano za Burkina Faso zifatanyije n’imitwe ifasha ingabo z’igihugu guhashya inyeshyamba za jihadi igenda yiyongera kandi igatera abaturage yitwaje ko irwanya iterabwoba.
Urubuga www.france.24 rutangaza ko mu ntangiriro za Mata, ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associated Press) byagenzuye inkuru z’igitero cy’ingabo cyo ku ya 5 Ugushyingo cyagabwe ku wundi mudugudu cyahitanye nibura abantu 70. Ibisobanuro byatanzwe n’ingabo z’igihugu, zashinje abaturage kuba barakoranye n’abarwanyi bikabaviramo imfu zahitanye abantu bakuru ndetse n’abana.
Abatangabuhamya n’abacitse ku icumu k’ubwicanyi bwo ku ya 25 Gashyantare babwiye uwo muryango ko ibi bitero byagabwe mu rwego rwo kwihorera ku gitero cyagabwe n’abarwanyi ba kisilamu ku nkambi ya gisirikare hafi y’umurwa mukuru w’intara Ouahigouya, ku birometero 25 uvuye kuri iyo ntara. Muri iyo raporo kandi bavugako umubare w’abasivili bapfuye wari mwinshi kuruta uko inzego z’ibanze zabitangaje.
Umushinjacyaha yatangaje ko” ibiro bye byatangiye iperereza k’urupfu rw’abantu 170 baguye muri iyo midugudu.”
Burkina Faso yayobowe n’ubutegetsi bubiri kuva muri 2022. Abasesenguzi bavuga ko kuva abasirikari bafata ubutegetsi muri Nzeri 2022, Leta iyobowe na Kapiteni Ibrahim Traore yasezeranyije ko izatsinda abarwanyi, ariko ihohoterwa rikaba ryararushijeho kwiyongera.
Hafi ya kimwe cya kabiri cy’ubutaka bwa Burkina Faso cyatakajwe n’ubutegetsi bwa leta.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo