Mu rukerera rwo kuwa gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2024 ,igice cy’umuhanda unyurwamo n’imodoka nyinshi zibangikanye (highway) uherereye mu majyepfo y’Ubushinwa warindimutse.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu mujyi wa Meizou mu ntara ya Guandong bavuze ko icyo gice cy’umuhanda cyarindimutse cyahitanye abantu bagera kuri 19,imodoka 20 zigwa ahahanamye muri metero 17.9 uvuye ku muhanda wa highway, abantu 30 barakomereka. Nyuma ariko abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko uwo mubare wiyongereye ugera kuri 24.
Nkuko ikinyamakuru Le Monde dukesha aya makuru kibitangaza, ababonye iyo mpanuka iba babwiye ibitangazamakuru byaho ko bumvise urusaku rwinshi, babona umwobo ufunguye kuri metero nyinshi z’ubugari inyuma yabo, nyuma yaho bari bamaze kunyura mu gice cy’umuhanda mbere gato yuko uwo muhanda ugwa. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru byo mu Bushinwa yerekana umwotsi n’umuriro ,andi akerekana gari ya moshi zinyerera zimanukira mu muriro.
Umunyamakuru wageze aho iyi mpanuka yabereye atangaza ko ikipe ishinzwe ubutabazi yahise ijyana abantu 30 mu bitaro. Leta yahise yohereza abashinzwe ubutabazi bagera kuri 500 mu gufasha aho iyo mpanuka yabereye.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo