Andi moko avugwa(Abahutu , Abatutsi n’ Abatwa ) yatangiye kuvugwa cyane mu gihe cy’abakoloni kuko Abashakashatsi batandukanye bananiwe kwerekana amoko y’ ukuri y’ abanyarwanda kugeza n’ aho bamwe bakurikije imibereho y’Abanyarwanda mu bijyanye n’ imitungo; baza kwanzura ko umutunzi w’ inka nyinshi ari umututsi, naho ugihakwa agishakisha amaboko akitwa umuhutu byumvikane ko umutwa yibagiranye.
Nyamara amoko nyakuri y’Abanyarwanda dukomora ku bakurambere azwi ni 18 ; yakabaye ari 19 ariko kubera ko hariho ubwoko bumwe bw’Abahondogo bwazimye burundu ubwo Ingoma —Ngabe y’i Gasabo yateraga Igihugu cy’Ubugesera ishaka kukigarurira. Aho hari ku Ngoma y’Umwami w’u Bugesera witwaga Nsoro IV Nyamugeta.
Intambara yo kwigarurira u Bugesera yashojwe na Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo ahasaga mu w’ 1741 kugeza mu w’1746, iyo ntambara yabaye icyorezo cyane hapfa Abahondogo benshi.
Abahondogo nyabo basigaye mu Rwanda ni mbarwa, ni cyo gituma ayo moko aba 18.
Ayo moko ni aya akurikira:
- 1.Abega
2. Abazigaba
3. Abasindi
4. Ababanda - 5.Abacyaba
6. Abagesera
7. Abungura
8. Abakono
9.Abasinga 10.Abanyiginya
11. Abenengwe
12. Abasita
13. Abashingo
14. Abahinda
15. Abarenge
16. Abaha
17. Abanyakarama
18. Abatsobe
Nubwo bwose iby’amoko 3 byakuruwe n’abazungu bagamije gucamo Abanyarwanda ibice, wasangaga uri mu bwoko runaka muri aya 3 yatangajwe haruguru udahuje na mugenzi wawe, ariko na none ugasanga muhuje muri ubu 18.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
10 Ibitekerezo
mc Kuwa 08/10/22
Mpamya ko abatutsi abatwa na bahutu babagaho na mbere yu bukoroni kuko no mu kiganiro umwami wanyuma wu Rwanda yagiranye na BBC mbere yuko atanga barabimubajije arabasubiza ngo byahozeho baje babisanga ntago ara bazungu babizamye .ahubwo ko ubwo bwoko bwahozeho ariko bwa banaga neza .nonese ka mbabaze ko no muri uganda mu banyankole bagiramo abairu(bahutu) na bahima (ba Tutsi) nabo naba biligi ba bibashyizemo.icyo kuvuga nuko ubwo bwoko bwari buhari ariko bubanye neza
Subiza ⇾MINANI Kuwa 01/02/23
Nibyo koko ayo moko yahozeho ariko byari ibyiciro by’imibereho, kuko hari umuntu wabaga ari umututsi ariko inka zamushiraho agahinduka umuhutu
Subiza ⇾mc Kuwa 08/10/22
Nonese ko na bashambo mbonamo na basinga
Subiza ⇾Ndiho Kuwa 03/11/22
Abenenyamuhanzi, abenegahaya etc ... ko ntabarimo.
Subiza ⇾tuka Kuwa 15/12/22
Abarenge ni Abasinga. Ahubwo hibagiranye ABASHAMBO.
Subiza ⇾tuka Kuwa 15/12/22
Abarenge ni Abasinga. Ahubwo hibagiranye ABASHAMBO.
Subiza ⇾Emma Kuwa 15/12/22
Abashambo Si ubwoko ahubwo zari zimwe mungabo zibwami mujye mumenya amateka munabaze abakuze ark.
Subiza ⇾Apollo M Kuwa 28/01/23
Mwazatubwira itandukaniro rya ABEGA na ABAKONO ko najyaga nibwira ko Ari bamwe
Subiza ⇾DUFITIMANA Elisa Kuwa 29/01/23
Ni byiza
Subiza ⇾Mukomeze mudutegurire inkuru zijyanye n amateka yacu ya abakurambere
Emmanuel NTIVUGURUZWA Kuwa 13/07/23
Mujye mudufasha rwose gusobanukirwa amateka y’ igihugu cyacu kuko ntamunyamahanga uzaza kutwibutsa uko abakurambere bacu babayeho.
Subiza ⇾Jackson Kuwa 08/04/24
Nukuze numva bavuga ko ndi umuhaanga ark mubyukuri nabuze utsobanurira aho abahaanga bakomoka kubera ko muri ayo moko 18 mwavuze haruguru ntaburimo
Subiza ⇾Tanga igitekerezo