Mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Kiramuruzi, mu Kagari ka Gakoni mu mudugudu wa Munini haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukecuru witwa Kantarama Immaculee w’imyaka 64 y’amavuko wasanzwe mu nzu ku Cyumweru mu gitondo tariki ya 28 Mata 2024 yishwe.
Uyu mukecuru Kantarama Immaculee nk’uko bivugwa n’abaturanyi be ba hafi, babwiye BWIZA ko kugira ngo babimenye byaturutse k’umukecuru mugenzi we bakundaga kujyana gusenga, uwo ngo yaje kumunyuraho ngo bajye gusenga kuko uyu nyakwigendera yari umukirisitu ntangarugero muri Santarari ya Gakenke, Paruwasi ya Kiziguro.
Abamubonye bwa mbere rero bavugako basanze aziritse imigozi, amaguru n’amaboko bihambiriye, bakaba ari naho bahera bavugako yishwe. Uyu mukecuru kandi ngo yari asanzwe abana n’umwana muto kuko abandi benshi bo mu muryango we barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Amagambo avugirwa mu matamatama na bamwe mu batuye muri uyu murenge wa Kiramuruzi ni uko ngo hakunda kugenda hagaragara ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu, bikaba binakekwa ko uyu mukecuru urupfu rwe byaba bifitanye isano.
Gasana Richard, Meya w’Akarere ka Gatsibo, yemereye ikinyamakuru BWIZA aya makuru ati: ”Nibyo, ni ibyago twagize n’inzego zibishinzwe zirimo zirakurikirana ababigizemo uruhare kandi dufite icyizere ko bazamenyekana, hari abari gukekwa nibo bafashwe barimo gukurikiranwa.”
Ku bijyanye n’uko urupfu rwa Kantarama rwaba rufitanye isano n’uko yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi 1994, Meya Richard yavuze ko atabihamya ahubwo hategerezwa ibyo iperereza rizagaragaza yavuzeko ibizava mu iperereza bazabitangaza.
Meya kandi yanavuze ko ubu bari mukiriyo nk’ubuyobozi bakaba bari hafi y’umuryango barimo kubafasha ibishoboka byose muri gahunda zo guherekeza nyakwigendera.
2 Ibitekerezo
Alias Kuwa 30/04/24
Birababaje. Nyuma y’imyaka isaga30 ?. Gusa nkuko mayor abivuga reka dutegereze ibizava mu iperereza. Uwo mubyeyi aruhukire mu mahoro.
Subiza ⇾Ferdinand Kuwa 30/04/24
Izi nkoramaraso zikomeje gutoneka ibikomere by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ,zigahekura u Rwanda,nta mahoro zizagira na rimwe.
Banyarwanda bavandimwe,mwaje tukimakaza ubunyarwanda,ubumuntu,ubupfura dutozwa na Leta y’ubumwe.
Umubyeyi wacu H.E.Paul Kagame yibukije ba rukarabankaba ko ’umena amaraso y’undi ayawe akakumiramo.’
Umubyeyi naruhukire mu mahoro kdi abibwirako ikibi kizatsinda icyiza nibakoreyo amaso.
Muze dutahirize umugozi umwe twiyubakire u Rwanda ruraturora.Abana bacu bazasange twarababereye imfura nyamfura.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo