Kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirwre yo muri Kenya ’Kenya Airways’ yahagaritse ingendo zayo i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mpamvu z’uko inzego z’umutekano zanze kurekura abakozi bayo zafunze.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki 29 Mata 2024, n’umuyobozi w’iyi sosiyete , aho yavuze ko hashingiwe ku mpamvu z’uko basabye ko aba bakozi babiri b’iyi sosite barekurwa nyuma y’uko n’urukiko rubitegetse, ariko bikarangora batabikoze.
Yagize ati "Kubera iyo mpamvu, twafashe icyemezo kitoroshye cyo guhagarika ingendo zerekeza i Kinshasa guhera ku ya 30 Mata 2024, kugeza igihe ibintu bizaba byagiye ku murongo."
"Gukomeza gufungwa kw’abakozi bacu, byatumye bitugora kugenzura ibikorwa byacu i Kinshasa birimo serivisi z’abakiriya, no gucunga imizigo yabo, ndetse no muri rusange guharanira umutekano wacu."
Kenya Airways yasabye imbabazi abakiriya babo ku bibazo byose byagaragaye bitewe n’impamvu zavuzwe haruguru.
Abakozi babiri b’iyi Sosiyete batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi i Kinshasa mu by’umweru bibiri bishize. Bashinjwe gushaka gupakira imizigo mu ndege mu buryo bwa magendu.
Gusa Kenya Airways, yaje kuvuga ko abo bakozi batari bagamije gupakira iyo mizigo rwihishwa, ahubwo ngo bari bayishyize ku ruhande bayishakira ibyangombwa bya Gasutamo bashiduka batawe muri yombi.
Aho aba bakozi bafungiwe, ngo ntibemerewe gusurwa n’wo bemereye kubageraho nawe ngo ntarenza iminota itanu bavugana.
Tanga igitekerezo