Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buravugwa mu mugambi wo kugerageza kwivugana Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri kiriya gihugu n’abakuru b’umutwe wa M23 yihuje na wo.
Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo uyu mugabo yahuje amaboko na M23 nyuma yo gushingana n’abayobozi b’uyu mutwe ihuriro bise Alliance Fleuve Congo (AFC).
Ni ihuriro Nangaa ubwe yakunze kuvuga ko rigamije kuvana ku butegetsi Perezida Felix Antoine Tshisekedi, ibyatumye Kinshasa irifata nk’umutwe w’iterabwoba kuri ryo. Ni Nangaa wahisemo kuyoboka inzira yo kurwanya Tshisekedi byeruye, nyuma y’igihe yari amaze atangaza ko uyu mugaabo yagiye ku butegetsi abifashijwemo n’amasezerano yabanje gusinyana na Joseph Kabila yasimbuye.
Mu kwezi gushize ubwo uyu mugabo yaganiraga n’abaturage bo mu mujyi wa Kitshanga, yabijeje ko umutwe wa M23 uteganya gufata imijyi irimo uwa Goma na Bunia wo mu ntara ya Ituri, mbere yo kujya kwirukana Tshisekedi i Kinshasa.
Kuri ubu AFC ikomeje kureshya benshi mu badashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje kuyiyungaho, barimo n’abahoze ari inkoramutima z’uyu Perezida wa RDC mbere yo kumwiyomoraho.
Amakuru kuri ubu avuga ko Leta ya Congo itewe impungenge no kuba AFC ikomeje kunguka ku bwinshi amaboko mashya, ibyatumye inzego z’umutekano zayo zifata icyemezo cyo gucungisha ijisho uwo ari we wese zidashira amakenga by’umwihariko abayoboke b’impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila.
Africa Intelligence ivuga kuba AFC ikomeje kunguka amaboko mashya ikindi ikaba ifite gahunda yo gukomeza kwigarurira uduce dutandukanye byatumye Tshisekedi abona ko ibintu bikomeye, ibyatumye mu minsi ishize akoranya abayobozi barimo n’ab’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Ituri ngo bamufashe kwivuna M23.
Kinshasa ifite gahunda yo kwivugana Nangaa n’ibyegera bye ku kiguzi icyo ari cyo cyose
Amakuru kandi avuga ko Tshisekedi amaze igihe afite gahunda yo kwivugana abayobozi bakuru ba AFC, ku buryo yanasabye ubufasha mu bihugu byo mu karere RDC iherereyemo.
Africa Intelligence ivuga ko kuri ubu Tshisekedi asigaye afata Nangaa nk’’icyihebe kigomba kwicwa".
Iki gitangazamakuru kivuga ko mu mpera za 2023 Tshisekedi yahawe amakuru y’ubutasi y’uko Nangaa yari imwe muri Hoteli zo mu mujyi wa Rutshuru, ibyatumye ahita atanga itegeko ryo kumugabaho igitero na drone akicwa.
Ni operasiyo cyakora yaje gupfuba nyuma yo gusanga kurasa Nangaa bishobora kwangirikiramo n’ibindi bintu, by’umwihariko abasivile bashoboraga kwicwa.
Icyakora amakuru avuga ko n’ubwo uyu mugabo yawusimbutse uwo munsi we na bagenzi be bagihigishwa uruhindu n’inzego z’umutekano za RDC, ku buryo zanamaze gutanga urutonde rw’amazina yabo mu bihugu byo mu karere.
Kugeza ubu Eric Nkuba wahoze ari umuyanama wa Nangaa ni umwe mu bashakishwaga wamaze gufatwa, nyuma yo gufatirwa i Dar es Salaam muri Tanzania muri Mutarama uyu mwaka mbere yo koherezwa i Kinshasa.
Ku wa 18 Werurwe Corneille Nangaa yandikiye ibaruwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania yamagana ifatwa rya Nkuba anamusobanurira umushinga AFC ifite, gusa kugeza ubu Perezidansi ya Tanzania ntiramusubiza.
Ni Tanzania isanzwe iri mu bihugu bitamushyigikiye kuko iri mu byohereje muri RDC ingabo zo kurwanya M23 biciye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC). Ingabo za Tanzania zifatanyije n’iz’ibihugu birimo Malawi, Afurika y’Epfo n’u Burundi zisanzwe zifasha iza RDC ku rugamba.
Tanga igitekerezo