Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk’urwenya ndetse n’idafite umumaro.
Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y’i Paris aho yari kuri uyu wa Kane.
Yagize kandi ati: "Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose ku Isi, twohereza abantu bagera ku butaka bwacu ku buryo budakurikije amategeko batavuye muri ibyo bihugu."
Ku bwa Perezida w’u Bufaransa, ibyo u Bwongereza buri gukora "ni ukugambanira indangagaciro z’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi".
Yavuze kandi ko ibiri gukorwa "nta mumaro bifite" kandi ko ari ibintu bikomeye kuri ejo hazaza h’uriya muryango.
Macron yatangaje ariya magambo mu gihe ku wa Kabiri w’iki cyumweru abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza batoye itegeko riteganya ko abasaba ubuhungiro badafite ibyangombwa boherezwa mu Rwanda aho bazabusabira.
Kuri uyu wa Kane Umwami Charles III w’u Bwongereza yemeje umushinga w’iriya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ashingiye ku masezerano Guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu Ukuboza 2023.
Ibi bivuze ko u Bwongereza bwemerewe gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda, kuko yamaze kuba itegeko.
Iri tegeko ni ingenzi cyane kuri Ministiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, wifuza ko ibyo kohereza abimukira mu Rwanda byagerwaho mbere y’amatora yimirije mu mezi ari imbere.
U Bwongereza busanzwe bwishyura u Bufaransa amafaranga afasha gucunga umutekano wo ku nyanja hagamijwe gukumira ingendo z’ubwato buto bushyira abimukira mu kaga mu gihe bukoze impanuka.
Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak biciye mu muvugizi we, yateye utwatsi ibyatangajwe na Macron avuga ko gahunda u Bwongereza bwafashe ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’abimukira.
Yunzemo ati: "Ku bijyanye no guca ukubiri n’agatsiko k’abagizi ba nabi (binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe), tuzakenera ingamba zikarishye. Turasobanura neza ko uzaza hano mu kato gato wese atazashobora kuhaguma. Ni bwo buryo tuzasenyamo ruriya rucuruzo. Kandi mu byukuri, twabonye abandi bafatanyabikorwa ndetse n’ibindi bihugu ku isi bashakisha inzira nk’izo."
Undi wamaganiye kure ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa ni Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe Ubutegetsi bw’igihugu.
Tom Cleverly yagaragaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu bindi bihugu atari nshya.
Ati: "Buri gihe twitabaza ibihugu bya gatatu. Si ibintu bishya. Iyo ni yo mpamvu nagiye mu Butaliyani. Tunakorana n’u Bufaransa. Ku gice kinini twishingikiriza u Bufaransa kandi ni igihugu cya gatatu, twitabaza Abafaransa. Bakorana natwe, dukorana bya hafi".
Minisitiri Cleverly yunzemo ko kuba ikibazo cy’abimukira ari ikibazo cyo ku rwego mpuzamahanga bisobanuye ko kinagomba guenera igisubizo mpuzamahanga.
Tanga igitekerezo