Biteye isoni kuba tumwe mu Turere tw’iyi Ntara tuza imbere mu kugira ikibazo cy’igwingira ry’abana, mu gihe ikungahaye ku biribwa nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert.
Ni nyuma y’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, ya 2023, igaragaje Akarere ka Nyamasheke nk’agafite igwingira ryazamutse.
Guverineri Dushimimana Lambert avuga ko iyi Ntara itewe ipfunwe n’igwingira riri hejuru muri tumwe mu Turere tuyigize, mu gihe iri mu za mbere mu Gihugu zifite ubutaka bwiza kandi bwera.
Ati “Nka Rusizi muri ubwo bushakashatsi bigaragara ko bagabanutse bigeze kuri 19,1%; urumva rero n’ahandi hose turagenda dushyiramo imbaraga kugira ngo turwanye icyo kintu cy’igwingira kuko kiduteye isoni nk’Intara y’Iburengerazuba nyine Intara ifite ubukungu, Intara ifite amahirwe menshi cyane kumvamo abana bagwingiye bidutera isoni rwose nta shema biduha.”
Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu baturage bagaragaza ko ikimenyane, amakimbirane yo mu ngo no kutagira imirimo kwa bamwe, biri mu bitiza umurindi iki kibazo nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Tv 10 ivuga.
“Amakimbirane mu ngo atera abana kurwara bwaki. Uko gusenyuka kw’ingo bituma batabona uburyo bashakisha ngo abana bakure neza cyane cyane erega n’imirimo mu giturage ntayo, ubwo ni ukwishakishiriza n’utubonetse ubwo urumva ko natwo duhura n’ibibazo byinshi,” uyu ni umwe mu baturage.
Guverineri akomeza avuga ko iyi Ntara y’Iburengerazuba yihaye gahunda yo kurandura iri gwingira mu bufatanya n’abaturage ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Ati “Turimo turahangana na cyo ndetse mu Turere dutandukanye hari imishinga myinshi bagiye batangira ngira ngo mu minsi ishize twatangije ‘Umuganda professional’ wari ugamije kurwanya igwingira ubwo aho byari mu Karere ka Rutsiro, hari abafatanyabikorwa benshi bari kuza mu Karere ka Nyamasheke, hari za ECDs turimo kubaka kugira ngo turwanye iryo gwingira, hari imishinga irimo kuduterera ibiti by’imbuto, ibyo byose rero biri gukorwa kugira ngo turwanye igwingira.”
Muri uyu mwaka wa 2024, Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 rizagabanywa kigero cya 19%, icyakora imibare igaragaza ko hari tumwe mu Turere two muri iyi Ntara tugifite imibare iri hejuru, nk’Akarere ka Nyamasheke kazamutse mu igwingira, aho kari kuri 37.7% umwaka ushize wa 2023 kavuye kuri 34% mu myaka ya mbere yaho.
Tanga igitekerezo