Gakondo ubundi ni ijambo rishaka kuvuga umurage wasigiwe n’ababyeyi, aho byakundaga kuvugwa cyane igihe ababyeyi bitabye Imana ugasigarana imitungo yabo iyimukanwa n’itimukanwa. Iyo umubyeyi w’umugabo yitabaga Imana adatunguwe yashoboraga kuraga ubutware umwana w’umuhungu we yihitiyemo akanamuha inkoni yabwo.
Mushobora kwibaza muti ese bihurira he n’imiyoborere! muri gakondo birumvikana ko umurage ari ntayegayezwa, ubutware bw’umuryango ntawe ubuvogera ntanubyivangamo mu buryo bw’imiyoborere, no ku ngoma zose zabayeho za cyami niko byagendaga.
Aho haziye inkubiri za demokarasi no kwigobotora ingoma za gikoroni muri Afurika hajemo icyitwa amatora atuma abaturage bihitiramo ababayobora, ibi byari ikintu cyiza! muri Afurika hari aho usanga guherekanya ubutegetsi bigenda neza bigaca mu mucyo ahandi kubera kuryoherwa n’ubutegetsi hagakoreshwa ibishoboka byose mu kubugundira.
Ntangire mvuga ko, ibaba ryanjye ritarakama, ritarashiramo umuti. Naraye ntekereza kuvuga ku miyoborere ya Afurika mpindukiye gato nkareba inyuma no guterera ijisho imbere imuhengeri nkareba uko byagenze, uko bimeze n’uko bizagenda.
Wenda nagiye kure mu mitekerereze yanjye ariko abakuru n’abamenyi, abahanga mu bya politiki ni mudufashe gusobanukira iby’imiyoborere ya bimwe mu bihugu bya Afurika, umuntu atabura kuvuga ko bamwe mu bagiye kubutegetsi babufashe nkaho ari gakondo.
Muri ubwo buryo niho usanga hahindurwa itegekonshinga n’andi mategeko atuma babunambaho, iyo umutegetsi apfuye akaba yaramaze kwitegurira uzamusimbura umwana we cyangwa umuvandimwe we wa bugufi, kabone niyo yaba adafite ubushobozi. Ingero nkeya umuntu yatanga ni nko muri Togo, Gabon, DRC, aho abana basimbuye ba se, ahandi henshi hagiye hahindurwa itegekonshinga bitari ngombwa ku nyungu z’abaturage.
Muzi abakuru b’ibihugu benshi muri Afurika bamaze imyaka hagati ya 20 na 35, nubwo hari abayirengeje. Iyo witegereje neza kwibaza ikibibatera umuntu yabibonamo bimwe muri ibi bikurikira: gukomeza gusahura, gushaka gukingirwa ikibaba kumakosa yakozwe nko kwambura abantu ubuzima, gutinya kuryozwa amakosa, gutinya gukurikiranwa n’ubutabera, n’ibindi n’ibindi.
Uko byagenda kose ubutegetsi buraryoha, uwabusogongeye ntapfa kuburekura , bikaba nka byabindi umunyarwanda avuga ngo " akaboko kariye ingoma kayirekura ariko bagaciye " undi nawe ariko singiye gushira isoni ngo " ubutegetsi buryoha kurusha umugore" kuko ngo umutegetsi, aho kuguha igihugu yahara umugore we ibi byo byose ni ibyerekana uburyo ubutegetsi budapfa kurekurwa.
Twiga amasomo ya politiki umwarumu yigeze kutubwira ko ishyaka rishaka gutegeka rigomba kuba rihemba neza cyane abakozi baryo, kumenya gukora lobbying yo mu rwego rwo hejuru, kugira ingamba zose zituma rigundira ubutegetsi, iki cya nyuma ntaho utabibona ndetse no mu bihugu ntangarugero muri demokarasi nka za Amerika.
Gakondo muri Afurika rero umuntu akibaza niba koko biba bikenewe kuko ubushobozi bwa so butagomba kuba ku mwana, byanze bikunze nubwo bishoboka kuko umwana yanarenzaho, gusa nuko akenshi abaturage baba bakeneye impinduka zidakunze kuboneka iyo ubutegetsi bwahererekanijwe muri ubwo buryo kuko bukomeza kuyoborwa na system mbi cyangwa nziza wabonye nk’umurage.
Niba Afurika ikeneye impinduka nyazo abo bireba bakwiriye kureka guhitiramo abaturage, nubwo bavuga ko batowe ariko uko amatora akorwa ntawe utabizi, abaturage ntibakwiye kugirwa imbata cyangwa ingaruzwa muheto kubera inyungu bwite za system. Ubwisanzure mu guhitamo uko abaturage bayoborwa ni ngombwa kuko bishobora kuzana impinduka nziza.
Gusa aha nabyo bisaba abaturage kuba bafite imyumvire isobanutse icyo nakwita " maturite politique" cyangwa " culture politique", kuko bituma bahitamo umuyobozi ufite ingengabitekerezo ( ideology) nziza, aho guhitamo mwene wanyu musangiye ubwoko, akarere cyangwa ibara ry’uruhu, iyo myumvire rero niyo ikibuzendetse ikaba imbogamizi mu miyoborere yabo kuko bahitamo cyangwa bakabahitishamo ibibitabafitiye inyungu. Abaturage bafite bene iyo myumvire nibo banga guhatirwa ubayobora ndetse bakamagana amakosa aba yakozwe n’ubuyobozi.
Hari amayeri menshi akoreshwa yo gushaka gukomeza gutegeka harimo ibyo byo guhindura itegeko nshinga, kwitegurira uzamusimbura umwana we cyangwa umuvandimwe, hari n’ubundi buryo bwadutse busigaye bwitwa ngo ni formule Putin, aho iyo umaze imyaka runaka utegeka ufasha umuntu wawe kuba perezida ukamubera minisitiri w’intebe cyangwa ukicara ku ntebe y’icyubahiro uteganya kugaruka kuri mandat ikurikira.
Ese mugira ngo Perezida Kabila wa DRC siwo mubare afite? Mubona Uhuru Kenyatta umwana Perezida Kenyatta atarimo gutegura William Ruto kuzamusimbura akazagaruka m’ubutegetsi nyuma? perezida Museveni cyangwa perezidaKagame barimo gutegura bande?
Uko byaba bitegurwa kose kuko biba mu bwiru bukomeye abaturage batapfa kumenya, nibikorwe hatarebwe inyungu bwite, ahubwo bibe ku neza n’inyungu z’abenegihugu. Igihugu n’umurage ukomeye abaturage bahabwa n’uwaremye ijuru n’isi, igihugu si umurage cyangwa gakondo y’abantu ku giti cyabo ahubwo ni umurage wa twese dukurikije ubutaka Imana yaduteretseho.
[caption id="attachment_116652" align="alignnone" width="640"] Umusesenguzi muri politiki , akaba n’umwalimu muri Kaminuza , Samuel Munyakayanza [/caption]
Tanga igitekerezo