Turi mu isi, duhura na byinshi bidushimisha ariko ntitubura ibidushavuza. Mu gihe tubabaye, akenshi dukenera abatuba i ruhande kugira ngo badufashe muri ibyo bihe ariko kandi hari n’abifuza kuguma bonyine mu bihe nk’ibi.
Uburwayi, inzara no kutagera ku byo twifuzaga biratubabaza ariko urupfu rukaba akarusho, cyane nk’igihe tubuze abavandimwe, inshuti cyangwa se ababyeyi.
Kwihanganisha umuntu wagize ibyago ni byo ariko bisaba kwirinda cyane no gushishoza kugira ngo udamwongerera ibikomere afite ku mutima.
Akurikira, ni amagambo cyangwa se ubutumwa ugomba kwirinda kubwira umuntu wagize ibyago, cyane yapfushije umuntu we (inshuti, umuvandimwe cyangwa se umubyeyi) kuko uramutse uyamubwiye yamukomeretsa kurushaho:
Icyitonderwa : Bumwe muri ubu butumwa hari uwo wabubwira bukamubabaza, undi ntibugire icyo bumutwara ariko twibuke ko umuntu adafite ubushobozi bwo kumenya icyo mugenzi we atekereza n’uko arakira ibyo abwiwe.
Ibi ni ibisanzwe
Birumvikana ko urupfu ari ikintu gisanzwe ariko si ko twese tubyakira bitewe n’uko twafataga abacu twabuze cyangwa se icyo bari batumariye. Ntabwo ari byiza kubwira mugenzi wawe uri mu kababaro ko ibyo bisanzwe.
Ni wowe wabiteye
Umuntu ashobora kuba impamvu y’urupfu rw’undi (n’ubwo igihe cye kiba cyageze nk’uko tubyizera), yabigambiriye cyangwa se by’impanuka. Uwo byabayeho ku bw’impanuka aricuza ariko kandi akanashavuzwa n’ukuntu atakaje umuntu we. Aha ntabwo biba ari ngombwa ko ubimwibutsa kuko bihinduka kumukomeretsa kurushaho.
Ni Imana yabishatse, yamwitwariye ngo babane cyangwa se yamukunze kuturusha
Ni amagambo agamije kumvisha uwagize ibyago ko umuntu we yagiye aheza kurushaho ariko muri kamere ya muntu, buri wese ashimishwa no kubona inshuti cyangwa umuvandimwe i ruhande. Iyo batakiri kumwe, mu mutima we hasigara agahinda ndetse n’irungu.
Uzabona undi (umusimbura)
Wabura umuntu mwiza ukabona undi mwiza ariko nta gihe kizagera ngo abantu bahwane. Buri wese agira umwihariko, ni yo mpamvu wumva umuntu avuga ngo ’nta wamusimbura’. Aya magambo ni byiza ko tujya tuyirinda mu bihe bikomereye bagenzi bacu.
Wirira, komera (ba umunyembaraga)
Ntabwo wabuza umuntu wababaye kurira kuko burya mu marira ni ho agahinda kose gashirira. Kurira ni kimwe mu bigize amarangamutima kandi nta wayahagarika. Mureke nibiba byiza umushakire ahantu hatuje kandi hatekanye.
Twibuke ko aho kugira dukomeretse bagenzi bacu, twakwicecekera kuko ni byo byagira ingaruka nke.
1 Ibitekerezo
Kuwa 23/01/23
ndi umukombwa nakunze umuhungu ariko we sankunda nzakore iki kugirango ankunde
Subiza ⇾Tanga igitekerezo