Buriya rero nanjye ndarota kimwe n’abandi nkazikabya cyangwa sinzikabye. Gukabya inzozi hari igihe njya nshaka kubyitiranya n’iyerekwa rimwe rivugwa ku bizera. Ariko nanjye mbabamo ku batanzi! Ubundi nkazikabya nkamera nka Potifari cyangwa abandi bose babifata nk’inzozi zisanzwe. Aho naho nkahisanga kuko ndi umuntu nk’abandi, inzozi nkizo nkenera abazinsobanurira!
Bose ariko ni ukurota ibiri byo cyangwa ibitari ibyo. Biba byiza iyo urose ibintu byiza nko kuba wabonye ibifaranga, imodoka nziza, ugendana n’ umukunzi wawe, wagendeye mu ndege, wageze i Burayi cyangwa Amerika, wakoze ubukwe n’ ibindi byiza nk’ibyo. Iyo ari uko warose ubyukana akanyamuneza, wishimye, umwenyura hahandi abakubonye babikubona mu maso nubwo bitakorohera kumenya impamvu yabiguteye utabibabwiye. Icyo gihe abakwegereye uwo munsi bakuronkeraho umugisha ukaba wabagabira nibyo udatunze.
Iyo warose nabi byo biba ibindi, hamwe nta numwe wakwifuza kukureba mu maso kuko uba wahindutse wabaye nk’ inyamaswa hamwe abantu baguhunga ntihagire uwifuza kukwegera. Warota nabi warota neza byose ni inzozi kandi buri gihe inzozi zirabeshya niko abahanga bavuga. Iyo umuntu abwiye abandi ibintu bikomeye yumva azageraho cyangwa azakora, bakumva budashoboka hari abamusubiza ko ibyo avuga ari inzozi ushatse wagereranya no kwibeshya, kwihara, kutareba kure n’ ibindi.
Umuntu umwe w’umunyarwenya niwe wigeze kwandika avuga ko ababazwa no kuba akunda kurota yabonye ibintu byiza ariko buri gihe iyo abyutse yashaka bya bintu yabonye akabibura maze agahinda n’umujinya bikamutera. Arakomeza avuga ko ibyo arota bikaba impamo ari igihe yanyaye ku buriri kuko byo akanguka asanga byabaye. Niko kuvuga ati " inzozi ziragatsindwa"!
Nanjye rero Sebaba nti : ziragatsindwa. Ndazivuma kandi wenda ari impamo ari nako nibwira ko naba nibeshya. Ariko yemwe ntihagire undenganya kuko nkumbuye kwidegembya mu mudendezo biragoye kubera COVID19. Kwishora mu muhanda byaba kwiyahura kuko amategeko akaze ntanashoboye guhangana n’ inzego z’ Umutekano kuba byavamo kwandura nkanduza abanjye. Mbigerageje nk’ ihene iciye ikiziriko najya kona nabyo nkabizira. None nkore iki ko inzara igiye kumpotora?
Irampotora se ni njye njyenyine? Genda Corona urashoboye wowe utavangura ukabihera abantu b’ ingeri zose mu ngo utitaye ku bukire cyangwa ubukene, byose kugira ngo tutakwandura. Uri umugome wowe uhagarika ubuzima bw’abantu bakabura amahoro n’ ituze n’ubwinyagamburiro. Ukiza twari tuzi ko utazamara kabiri niyo mpamvu twaguhunze ibyumweru bibiri tugira ngo ugende none uranze urananiranye. Reka nkubwize ukuri: turarambiwe, ugire ubise abaturage vuba na bwangu kuko bakumbuye kugarukana ubuzima bahoranye bakongera kwidegembya.
Kandi uramenye utavuga ko ibyo nkubwira ari nk’ inzozi, ko nibeshya. Ibyo kunyongeza iminsi ndabirambiwe kandi nawe urabibona. Hagarika iby’ imibare mishya iduca intege ahubwo uzane imibare y’ indi mishya idusubizamo ikizere (intege). Niba kandi unangiye umbwire uko nzabaho, uzantunga, uzanyitaho, uzangaburira, uzamvuza, uzampa ibiceri, uza......nawe ongeraho ibyushaka kuko nanjye nkubwiye ibyo nshaka nta mikino. Nubinkorera nzagutura akaririmbo keza ka Kamaliza kagira gati " naraye ndose inzozi nziza"!.
Tanga igitekerezo