Abakurikiranira hafi amateka y’intambara zimaze igihe zibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bemeza ko icyifuzo cyo kujyana abarwanyi ba M23 mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo bifite ubusobanuro bukomeye ku ntambara uyu mutwe watangiye muri 2012.
Isesengura ryigenga rya Bwiza.com kuri iki cyemezo giheruka gufatirwa mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura mu Burundi, rigaragaza ko nta wuzi uko iby’uriya mutwe na Leta ya Congo bizarangira.
Ibi birajyana n’uko yaba ubutegetsi bw’i Kinshasa ndetse n’Igisirikare cyabwo (FARDC) nta n’umwe wifuza na rimwe kuganira na M23, kuko bakomeje kugaragaza ko kurasa uyu mutwe no kuwuhashya burundu ari wo muti urambye.
Ni M23 bamaze igihe bagaragaza nk’umutwe witwaje intwaro, n’ubwo yaba Loni ndetse n’Umuryango mpuzamahanga nta wigeze atora iyo nyito.
Mu bigaragara mu gihe M23 yahitamo nabi ikemera kugwa mu mutego wa FARDC n’abafatanyabikorwa bayo wo kwemera kujyanywa i Rumangabo, hashobora kuzabaho kwicuza amazi yaramaze kurenga inkombe.
Ku wa Gatatu tariki ya 31Gicurasi ni bwo abakuru b’ibihugu bigize EAC bahuriye i Bujumbura mu Burundi kugira ngo baganire ku kibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC, by’umwihariko ku mutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano na FARDC ndetse n’abo bakorana.
Icyo gihe ni bwo bafashe icyemezo cy’uko inyeshyamba za M23 nyuma yo kuva mu turere zari zarigaruriye, zigomba kujyanwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.
Mu gihe M23 itaravuga ko izubahiriza iki cyemezo kujyanywa muri Rumangabo… FARDC mu itangazo iherutse gusohora ivuga ko yo na MONUSCO bafite ibyumweru bitatu byo kwiga uburyo iki cyemezo cyanozwa ndetse kikanashyirwa mu bikorwa.
Rumangabo kimwe mu birindiro binini by’ingabo za Congo mu majyaruguru ya Kivu.
Iki kigo cya gisirikare giherereye mu majyaruguru ya Goma, nko mu birometero 80 ku muhanda munini ugana ku mupaka wa Uganda.
Ni ikigo cya gisirikare kiri ku musozi hejuru ku buryo ingabo zihari zishobora kugenzura umwanzi uturutse mu mataba n’ ibikombe biri mu mpande zose.
Rumangabo ikoreshwa cyane n’Ingabo za MONUSCO gusa, inshuro nyinshi mu mezi ashize inyeshyamba za M23 zagiye ziyambura FARDC ariko hashize igihe igenzurwa n’ ingabo za EAC.
Mbere, hari hatekerejwe ko M23 yajyanywa muri Sabyinyo ku mupaka uhuza RDC, u Rwanda na Uganda, ariko ibi byatewe utwatsi ku mpamvu nyinshi zirimo kuba kugenzura izi nyeshyamba byari kugorana.
Perezida Félix Tshisekedi yari yasabye ko abarwanyi ba M23 bajyanywa i Kitshanga ku mupaka uhuza Rutshuru na Masisi, icyo gihe abayobozi ba Kinshasa bari basabye MONUSCO kubashakira ibirindiro bya Kiwanja.
Bitewe n’amakenga , uruhande rwa Kinshasa rufitiye M23 rwasabye ko igomba kujyanywa kure y’umupaka w’u Rwanda i Kindu muri Maniema.
Inkuru ya Gaston RWAKA
Tanga igitekerezo