Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi gatolika ya Kampala, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya “ubunebwe".
Aya magambo Ssemogerere yayavuze ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti.
Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze ko abakene badakwiye kwicara ngo bategereje ijuru, ahubwo ko bagomba gukora bagakira. Ati: “Ntimwicare aho ngo mutekereze ko abakene bazajya mu ijuri, si byo. Ntabwo Imana izabajyana mu ijuru niba muri abakene. Ntimuzajyayo.”
Yamenyesheje abakene kandi ko mu gihe azaba yarapfuye, azereka Imana abatagomba kujya mu ijuru. Ati: “Nzaba mpari mvuga nti ‘Uriya ntabwo akwiye kwinjira mu ijuru. Imana izakubwira iti ‘Naguhaye amaso n’ubwenge, nguha amaboko n’ubuzima ariko wapfuye nta kintu ukoze ku Isi? Jya mu muriro’.”
Arikiyepisikopi Ssemogerere atangaje aya magambo mu gihe hari abemera bahamya ko ahubwo, bigoye ko abakire bazinjira mu bwami bw’ijuru. Ni ingingo ebyiri ziteza impaka ndende.
Tanga igitekerezo