Umujyi wa Kigali, wihariye ijanisha riri hejuru kurusha izindi Ntara zose z’igihugu, aho mu myaka itanu ishize yihariye hafi 50%.
Mu kiganiro Dusangirijambo cya Radio na televiziyo y’igihugu umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira Thierry yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wihariye 45, 8% by’amadosiye y’ibyaha bifitanye isano na ruswa yakurikiranywe mu myaka itanu ishize.
Mu madosiye yakurikiranwe arimo Ruswa n’ibyaha bifitanye Isano kuva muri 2018 kugeza ubu angana na 5 107 aya madosiye ngo yakurikiranywemo abantu 10 169.
Dusengiyumva Samuel , Uyobora Umujyi wa Kigali muri iki kiganiro yavuze ko abaturage bo mu mujyi bagenda basobanukirwa uburenganzira bwabo ari nayo mpamvu abayobozi badatanga serivisi nziza bagamije Ruswa bagenda bafatwa.
Ati “Inzego z’ibanze, inshingano zazo ni ugutanga serivisi nziza ku baturage. Iyo rero udatanze serivisi nziza ugamije kugira ngo usabe ruswa, icyo gihe abaturage bamaze kumenya ko bagomba guhita batanga amakuru.
Yakomeje agira ati “Niba uri umuyobozi, uri mu nshingano, icyo twese duhuriyeho ni uguha serivisi umuturage, utabanje kumusaba ikiguzi cyangwa ruswa.”
Mu byaha RIB igaragaza ko bifitanye Isano na Ruswa birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gusonera bitemewe n’amategeko, kudasobanura inkomoko y’umutungo, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango cyangwa icyenewabo, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zawe bwite.
Tanga igitekerezo