Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi, yasabye abashumba mu madini n’amatorero badafite byibuze impamyabumenyi y’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye kwegura.
Ibi yabisabiye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi bo muri uru rwego ayobora n’abagize akanama k’amadini n’amatorero mu Rwanda, RIC, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023.
Dr Kaitesi yibukije abashumba batarangije amashuri yisumbuye ko bari barahawe imyaka itanu yo kwiga mu mashuri uyu murimo bakora, kandi ko yarangiye muri Nzeri 2023.
Uyu muyobozi yateguje aba bashumba ko nibatubahiriza ibyo uru rwego rubasaba, Leta y’u Rwanda izabikuriraho, basimburwe n’abafite ubumenyi busabwa muri uyu murimo.
RGB mu Gushyingo 2023 yagejeje ku nteko ishinga amategeko raporo igaragaza uburyo amadini n’amatorero ayobowe, igaragaza ko nka ADEPR yonyine ifite abashumba 75% barangije amashuri abanza gusa.
Icyo gihe, Dr Kaitesi yagize ati: "Twasuzumye ubushobozi bw’abashumba b’itorero ADEPR, dusanga bagifite urugendo rurerure mu bijyanye n’ivugurura. Kugeza ubu, abarenga 75% b’abapasiteri ba ADEPR bafite urwego rw’amashuri abanza gusa."
RGB irahamya ko umushumba utararangije byibuze amashuri yisumbuye nta bushobozi aba afite bwo kuba umwe mu bayobozi b’itorero cyangwa idini.
3 Ibitekerezo
Habimana jean baptiste Kuwa 06/12/23
Umuhamagaro na diprome biratandukanye lmana niyo yonyine nyirumurimo
Subiza ⇾Mukristo Kuwa 06/12/23
Dr Ustha ikorere ibyo ushaka nka Nebukadinezar ariko umenye ko wowe n’abagutumye ibyo mwita ubumenyi(ubwenge)bidahura n’imitekerereze y’Imana yo mw’ijuru
Subiza ⇾UKURI NYAKO Kuwa 08/03/24
ubumenyi bwisi butandukanye nubumenyi bwijuru. mureke umurimo w,Imana ukorwe uko yatoranije mwinyuranya nijambo.nimureke buri wese akore uko yahamagawe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo