Nk’ umusomyi nagiye nsoma inyandiko zitandukanye zikubiyemo ibitekerezo by’ abahoze mu kazu k’ubutegetsi n’ abandi ari inkoramutima za Habyarimana bagiye bashyira mu majwi Twagiramungu, Rugenera Marc, Col.Serubuga ndetse n’abandi gufasha Inkotanyi mu guca intege ingabo za FAR n’ Interahamwe zakoze jenoside mu Rwanda mu 1994.
Mbagejejeho iyi nyandiko nyuma y’ ibiganiro mpaka nagiye numva bihora bishingira ku mpamvu zatumye ingabo za FAR zitsindwa na RPA mu gihe cy’ imyaka 4 gusa. Iyo nkurikiranye amateka y’ ingabo za FAR nsanga kuba zari zarize mu mashuri ahanitse ya gisirikare no gufashwa n’ ibihugu bikomeye nk’ u Bufaransa, u Bubiligi, Misiri n’ ibindi ariko bikarangira zikubiswe inshuro.
Ku ruhande rumwe, hari abavuga ko ingabo za Habyarimana zatsinzwe kubera yuko Umugaba wazo mukuru w’ ikirenga yari amaze gupfa bituma Inzirabwoba zibura icyerekezo. Hari n’abandi bavuga ko Inkotanyi zafashijwe n’Amerika, Uganda ndetse ko zari zifite n’ibyitso mu ubuyobozi bukuru bwa FAR nka Gen. Marcel Gatsinzi.
Hakaba hari n’ababona ko harimo kwirengagiza ko RPA nayo yari ifite ubuyobozi bukuru bumenyereye urugamba , nk’ uko amateka yemeza ko benshi muri bo bagize uruhare rukomeye mu ntambara zo kubohora ibihugu bya Mozambique,Uganda …
Mu mwaka wa 1978, Fred Rwigema yagiye muri Mozambique afatanya n’ inyeshyamba za FRELIMO, ubwo zari ku rugamba rwo kurwanya no guca akarengane k ’ abene gihugu bari barambuwe uburenganzira bwabo.
Mu 1979, Rwigema yinjiye mu mutwe w’ inyeshyamba za Uganda National Liberation Army ( UNLA ) wafatanyije n’ ingabo z’ igihugu za Tanzania kuvana Idi Amin ku butegetsi ari na bwo yahungiraga muri Libiya.
Nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’ abanyarwanda bafashe iya mbere ku rugamba rwo kubohora Uganda kuva 1981 kugeza muri 1986, Maj. Gen Gisa Fred Rwigema afatanyije n’ abandi banyarwnda yatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda ku itariki ya 1 Ukwakira 1990.
[caption id="attachment_114537" align="alignnone" width="720"] Twagiramungu Faustin [/caption]
- Twagiramungu Faustin: Yagiye ashyirwa mu majwi ko yagambaniye igihugu babihereye ko mvugo ye yavuze ubwo Perefegitura ya Byumba ifashwe nta kibazo yabibonamo.
Mu kiganiro yagiranye na TV Rwanda nyuma yaho inyeshyamba za RPA zigaruriye Umujyi wa Byumba muri 1992 yashimangiye ko nta gishya kirimo ahubwo asaba itangazamakuru kubyumva neza ndetse anasaba MRND na CDR kureka kuyobya abanyarwanda no kwimakaza ivanguramoko no kuryanisha abanyagihugu kubera ingoma y’ igitugu ya Habyarimana yarwanyaga icyo gihe.
Icyo gihe, Twagiramungu yagize ati” Mureke kuyobya abanyarwanda kuko Abahutu , Abatutsi bose ni bamwe kandi abo muvuga ko nahaye Byumba bafite uburenganzira bwo gutaha iwabo”.
N’ ubu Faustin Twagiramungu aho yibereye ibwotamasimbi akunze kubwira bamwe mu bahoze mu Kazu ka Habyariana bakimushinja ubugambanyi ko Atari afite ububasha bwo gutanga agace akari ko kose kuko atari umusirikare.
[caption id="attachment_114535" align="alignnone" width="640"] Rugenera Marc , wabaye Minisitiri kuva mu 192-2000, ubu ni umunyemali ukomeye uyobora ikigo cy’ubwishingizi cya Radiant [/caption]
- Rugenera Marc: yagiye ashinjwa n’abahoze mu kazu ko yanze ko hagurwa amasasu n’ibindi bikoresho muri Mutarama 1994, ngo akavuga ko intambara yarangiye, bityo intambara ikazaba nta masasu Inzirabwoba zari zifite ahagije bitewe ni uko muri iki gihe imishyikirano y’ amahoro ya Arusha yari irimbanyije.
Inyandiko zifatwa nk’urwitwazo rw’abahoze mu kazu zivuga ko impamvu nyamukuru yatumye FPR itsinda intambara, (imbunda ziremereye nka za 105mm howitzer, 122mm howitzer n’izindi zagiye kubikwa i Muramba ku Gisenyi kubera kubura amasasu), gutinza imishahara y’abasirikare ku bushake kugirango batakaze moral, kwanga ko hinjira abasirikare bashya bo gusimbura abirukanywe, abakomeretse n’abatorotse urugamba n’ibindi.
Ibi nubwo bivugwa abakurikiraniraga hafi iherezo ry’akazu bemeza nabo ubwabo nta ngufu bari bafite mu bya politike ndetse ko bari bamaze gutakarizwa ikizere bitewe n’igitutu cy’amashyaka menshi yarwanya Leta ndetse n’ubwicanyi butandukanye bwagiye bukorerwa inzirakarengane kugeza habaye Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Ntabwo ari Rugenera gusa kuko Ngulinzira Boniface, Gasana Anastase n’abandi bari bahagarariye Leta y’u Rwanda mu mishyikirano ariko bagiye batungwa agatoki ko bastindishije ingabo za Juvenal Habyarimana n’akazu ke.
Rugenera yabaye Minisitiri ufite mu nshingano ze imari kuva muri 1992 muri Leta ya Habyarima akomerezaho na nyuma ya jenoside kugeza muri 1997.
Na nyuma yaho yabaye Minsitiri w’ Ubucuruzi , Inganda n’ Ubukerarugendo kugeza muri 2000.
[caption id="attachment_114536" align="alignnone" width="336"] Col. Laurent Serubuga, wari Chef d’Etat-major adjoint [/caption]
3.Col. Laurent Serubuga : yavuzweho gucamo ibice igisirikare bitewe n’imyaka myinshi, uwari Chef d’Etat-major adjoint Colonel Serubuga avugwaho kuba yari yaragize igisirikare akarima ke ku buryo byatumye abasirikari benshi bakundaga igihugu bahinduka abarakare bitari ngombwa, hari ingeso yo guhakwa cyane no gutikura ku buryo umusirikari mwiza ari uwabaga uhakwa cyane cyangwa arebwa neza n’ibukuru.
Hari amakuru yavugaga ko Perezida Habyalimana yaba yaragumishije Colonel Serubuga igihe kirekire kuri uriya mwanya kuko yari azi neza ko yanzwe n’abasirikare cyane, bityo akaba atashobora guhirika ubutegetsi ku buryo bworoshye.
Nyuma haje politiki y’amashyaka menshi ndetse n’abakuru b’ingabo barahindurwa, abasirikare bari baramenyereye guhakwa ku bakuru babo noneho bajya guhakwa ku banyepolitiki birangira babuze epfo na ruguru bakubitwa uruhenu n’ingabo zahoze ari RPA.
Byagiye bivugwa ko Col.Serubuga Laurent yaba yaraciye intege bene mu ngabo , uburyo bumwe cyangwa ubundi kuri ubu, arashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakoreye Abatutsi mu 1994 , aho yana fatiwe mu gace ka Cambrai mu Majyaruguru y’ u Bufaransa muri 2014.
Niyo mpamvu nk’ umusomyi wa Bwiza.com nsanga abavuga ko Inkotanyi zafashijwe na bari mu butegetsi bwa Habyarimana hari byinshi baba birengagije duhereye ku mpumeko ya politiki yari mu Rwanda , no kujegajega kw’ ubuyobozi bukuru bw’ igihugu , ubwicanyi bw’ ahato n’ ahato , guhezwa kwa bamwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga byari bihagije kugira ngo habe impinduramatwara.
Aha niho umuntu yakwibaza abavuga ko batsinzwe kubera ba runaka… ari urwitwazo kuko iyo abantu barwanye ari babiri umwe aratsindwa.
Umusomyi wa bwiza.com
Tanga igitekerezo