Fred Bauma, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Kongo Ebuteli, yamaganye ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’imyitwarire mibi yakorewe ubwo yari afungiye muri gereza y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR) cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Bauma, aherekejwe na Bienvenu Matumo, yarekuwe muri gereza ya ANR ku wa mbere Gashyantare 5 nyuma y’iminsi itatu afunzwe by’agateganyo. Batawe muri yombi ku wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare ubwo bari mu myigaragambyo y’amahoro yo kwerekana ubufatanye n’abatuye mu majyaruguru ya Kivu, cyane abatuye mu mugi wa Bunagana “bafashwe bugwate” na M23, bivugwa ko ishyigikiwe n’u Rwanda.
Mu buhamya, Bauma yavuze ko yahatiwe kwambara ubusa mu biro by’umuyobozi wa ANR mbere yo kumubohesha amapingu no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri. Yavuze kandi ko yatewe ubwoba bwo kwicwa kandi akimurwa aho yari ari ajyanwa ahandi yambaye ubusa.
Ikigo cye cya Ebuteli kandi cyamaganye ubufasha butahawe Bauma, gishimangira ko yangiwe kubona umwunganira n’umuryango we. Uyu muryango wibukije ko kuba Bauma yarahohotewe kandi agakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa bimutesha agaciro, binyuranyije n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’amasezerano mpuzamahanga.
Ifatwa rya Bauma hamwe n’abandi baharanira demokarasi, barimo n’abayoboke b’umuryango w’abenegihugu [Lutte pour le Changement (LUCHA)], ryakurikiye imyigaragambyo yabereye imbere y’ingoro ya rubanda (palais de people) yamagana iminsi 600 umutwe wa M23 wigaruriye Bunagana. Gusa ngo abari bafashwe bose bararekuwe nyuma y’amajoro abiri bafunzwe, ariko batanu muri bagenzi babo bari bararekuwe mbere.
BImwe mu birego yashinjwaga kandi bivuga ko Bauma yagize uruhare mu nama ya politiki y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ngo iyi nama ikaba yarafatwaga nk’inama itemewe yari igamije guhungabanya ituze ry’igihugu.Ibyo ikigo Ebuteli cyafashe nk’urwitwazo rutagira ishingiro.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo