Nyuma y’imvura nyinshi yibasiye ubushinwa mu cyumeru gishize, kuri iki icyumweru hongeye kugwa imvura nyinshi yateje imyuzure mu majyepfo y’ubushinwa igahitana abantu batatu, abandi cumi n’umwe bagakomereka .Umwuzure kandi wateje abantu ibihumbi n’ibihumbi kuva mu byabo.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’ubushinwa byatangarije urubuga france .fr dukesha iyi nkuru iyi mvura yatangiye kugwa ku wa kane w’icyumweru gishize yibasira cyane intara ya Guangdong ,intara ikungahaye cyane kandi ituwe n’abantu benshi.
Iyo mvura kandi yibasiye umurwa mukuru w’iyo ntara (canton), umwe mu mirwa mikuru igaragaza ingufu z’ubushinwa mu byerekeranye n’inganda.
Guangdong ituwe n’abaturage bagera muri miliyoni 127. Ubu abarenga ibihumbi 82 bakuwe mu byabo n’iyi myuzure ikomeje kwiyongera nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibivuga.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo