Nyuma y’icyumweru kitoroshye muri Yorodaniya, cyaranzwe no kunyura ku indege zitagira abapilote za Irani na misile zo mu bwoko bwa ballistique zirashwe muri Isiraheli kandi inyinshi muri zo zikaba zaragurutse hejuru y’ikirere cy’ubwami bwa Hashemite (Yorudaniya), havutse impaka mu baturage.
Bivugwa ko Yorudaniya yafashije Isiraheli mu guhanura indege zitagira abadereva za Irani zinyura mu kirere cyayo. Abatuye iki gihugu babyutse bagaragaza uburakari bukabije nyuma y’uko amagana y’ibisasu n’indege zitagira abapilote biciye ku kirere cy’igihugu cyabo ndetse bimwe bikanahashwanyagurizwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Yorudaniya Ayman Safadi yavuze arakaye cyane ko igihugu cye kizashwanyaguza indege n’ibisasu byose bizaca hejuru y’ikirere cy’iki gihugu. Ati" indege itagira abapilote cyangwa igisasu cyose kizatunyura hejuru tuzakirasa ako kanya kugira ngo turinde ubusugire bwa Yorudaniya n’abayituye. Na mbere ya kiriya gitero twakunze kurasa za misile zabaga zica hejuru y’ikirere cyacu."
Umwalimu wa siyansi na politiki muri kaminuza ya Yorudaniya Dr Ibrahim Al-Atoum, yavuze ko ibyavuzwe n’igihugu cye kuri Isirayeli na Irani bikomeye cyane. Ati " buriya igihugu cyacu ntigishaka kwijandika mu bibazo bya Irani na Isirayeli." Yungamo ati " Yorudaniya ntishaka ko ikirere cyayo kiba isibaniro hagati y’ibyo bihugu kandi nta ruhande na rumwe yegamiyeho."
Umwami wa Yorudaniya Abdallah II, yabwiye perezida wa Amerika kuri telefoni ko we n’igihugu cye badashaka ko igihugu cyabo kiiba isibaniro ry’abafitanye ibibazo mu karere.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo