Sizwe Kupelo ,wahoze ari umuvugizi w’ishami ry’ubuzima mu burasirazuba bwa Cape Town yatanze ingwate ingana n’amarand 30.000 ni ukuvuga amafaranga y’U Rwanda arengamiliyoni ebyiri nyuma yuko atawe muri yombi kuri iki cyumweru azira kuba yarakoresheje icyemezo cy’uburiganya kugira ngo abone akazi ke ko kuba umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho muri iyo ntara.
Ku wa gatatu ,Sizwe Kupelo w’imyaka 47 yatawe muri yombi n’ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha by’ibanze (bizwi ku izina rya Hawks). Sizwe kupelo yitabye urukiko rwa Zwelitsha Magistrate’s maze asabwa gutanga ingwate y’amarand 30.000. Uyu wahoze ari umuvugizi mu ishami ry’ubuzima akurikiranweho uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi w’intara y’iburasirazuba bwa Cape Hawks, Warrant-Officer Ndiphiwe Mhlakuvana, yatangaje ko bivugwa ko Kupelo yasabye umwanya wo kuba umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro by’intebe by’iburasirazuba bwa Cape Bhisho muri Werurwe 2002, akaba yarahawe akazi muri Mata uwo mwaka.
M’Ugushyingo 2002, ishami ry’ubuzima i Bhisho ryamugize umuyobozi wungirije ushinzwe itumanaho. Biravugwa kandi ko mu 2020, ishami ry’ubuzima ryakoze igenzura ry’ubumenyi n’impamyabumenyi ku bakozi bose bashyirwaho n’ishami, aho byagaragaye ko mu gihe yakoraga,Sizwe Kupelo atigeze agira icyemezo kiranga umukozi (matric certificates).
Iryo shami ry’ubugenzuzi rivuga ko mu igenzura ryakoze ryasanze yaratanze icyemezo cy’uburiganya mugihe yakoraga ako kazi.
Sunday independent dukesha iyi nkuru, ivuga ko umuyobozi w’intara ya Hawaks Jenerali Majoro Mboiki Obed Ngwenya, yashimiye ikipe y’ubugenzuzi kuba yarakoze iperereza nta bwoba cyangwa ubutoni.
Jenerali Majoro Mboiki Obed Ngwenya, umuyobozi w’intara ya Hawks yashimye iyi kipe kuba yarakoze iperereza nta bwoba cyangwa ubutoni.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo