Igisirikare cya Ukraine kiratangaza ko ibintu bimeze nabi kuko isumbirijwe n’ibitero by’Uburusiya.
Byatangajwe na Lieutenant Jenerali Oleksandr Syrsky wavuze ko byabaye ngombwa ko ingabo za Ukraine zita ibirindiro mu ntara ya Donetsk iri mu Burasirazuba biturutse ku gititu cy’ibitero bari kugabwaho n’Uburusiya.
Kugeza ubu Uburusiya ngo buri kugaba ibitero bititaye ku kintu icyaricyo cyose, bugamije gutanguranwa no kuba Ukraine yabona imfashanyo yemerewe na Amerika.
Reta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse kwemeza imfashanyo ya gisirikare ya miriyaridi 61 z’amadorari y’Abanyamerika n’ibindi bitwaro biremereye.
Ni nyuma y’uko Ukraine imaze amezi atari macye ivuga ko iri mu bukene bw’amasasu n’izindi ntwaro, biturutse ku kuba ibyo yari ifite yarabimariye ku mirongo y’urugamba.
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Telegram mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Jenerali Syrskyi yagize ati: "Ibintu bigenda biba nabi cyane. Ukraine iri guta ibirindiro kubera umuriro irimo gucanwaho na Amerika.”
Yemeza ko ingabo za Ukraine zataye ibirindiro bimwe na bimwe mu karere k’intara ya Donetsk bikigarurirwa n’Uburusiya, ndetse ngo hari impungenge ko n’ibindi byo mu zindi Ntara iri bubitakaze.
Tanga igitekerezo