
Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ntashyigikiye ko umutwe w’ingabo w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, uzwi nka EACRF, warasa imitwe yitwaje intwaro.
Samia aherutse kugirira uruzinduko muri Afurika y’Epfo, aho yatumiwe na mugenzi we Cyril Ramaphosa mu nama y’ishoramari, bombi baboneraho gushyira imikono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Aba bakuru b’ibihugu bombi kandi baganiriye ku buzima bw’akarere bihuriyemo ka Afurika y’amajyepfo n’umuryango ubahuza, SADC, bagera no ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu kigize uyu muryango; RDC.
Nk’uko byumvikana muri videwo yatambutse ku biro bye, Samia yagize ati: "Afurika y’iburasirazuba yoherejeyo abasirikare bo kurinda amahoro. Ntitwagiye kurwana, twagiye kuganira, kurinda amahoro, kuganira n’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bumvikane hagendewe ku murongo twatanze nka EAC. Mu by’ukuri, twebwe Afurika y’iburasirazuba dufite intego yo kugarura amahoro hariya hantu."
Ni mu gihe ubutegetsi bwa RDC bwemeza ko inshingano ingabo zo muri EACRF zifite ari iyo kugaba ibitero ku mitwe y’inyeshyamba, bukaba bukomeje kuzishyiraho igitutu busaba ko zinjira mu ntambara. Ibi byanashimangiwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yahuriraga na komanda w’izi ngabo, Maj. Gen. Jeff Nyagah, i Bujumbura tariki ya 4 Gashyantare 2023.
Icyo gihe, Tshisekedi yabwiye Maj. Gen. Nyagah ko nibatarwanya M23, Abanyekongo bazabarwanya. Ati: "Ntimukorohereze M23. Byaba biteye isoni abaturage babibasiye. Mwaje kudufasha, ntabwo mwaje kugira ibibazo. Mwitondere ibi, mukorane n’abaturage."
Ku kibazo cya M23, Samia yavuze ko uyu mutwe witwaje intwaro hari ubwo uhagarika imirwano, ariko indi mitwe ikorera muri RDC ikayishotora. Ati: "Nka Afurika y’iburasirazuba, twashoboye kuvana M23 tuyishyira ahandi ariko hariya hari imitwe myinshi, barashotorana, umuriro ukongera ukaka."
Samia yavuze ko umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) na SADC byifuza ko amahoro yagaruka mu burasirazuba bwa RDC, kuko ngo iki gihugu ni ingenzi ku bukungu bw’imiryango yombi, kandi ngo bizaharanira ko agerwaho.
Tanga igitekerezo