Pasiteri Niyonzima Claude aravuga ko Apôtre mugenzi we aherutse kugerageza kwica ubukwe bwe n’umugore we, ariko birangira umugambi umupfubanye.
Ubu bukwe bwabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera tariki ya 24 Kamena 2023, bwitabirwa n’abatandukanye barimo abavugabutumwa bamwe na bamwe nka: Mukanziga Brigitte, Ntambara Saturday na Indatwa Jean de Dieu.
Mu kiganiro yagiranye na Big Town TV ku wa 4 Nyakanga 2023, Pasiteri Claude yatangaje ati: “Icyakoze hari umuntu umwe w’umwapotere wabahamagaye ngo ntibajyeyo, ‘ntimujye mu bukwe bwa Claude, ntimujyeyo’, ahamagara Apôtre Ntambara Saturday.”
Ngo Apôtre Ntambara yasubije uyu wamubuzaga ati: “Ariko wa mugabo we, urakijijwe? Uri umupagani? Ibyo uvuga ntabwo ari iby’ubumana, si iyobokamana, ntabwo ari iby’ubumana.”
Claude avuga ko ariko n’ubwo habaye uru rugamba, ubukwe bwe bwagenze neza, uwashatse ko bugenda nabi arushywa n’ubusa atyo. Ati: “Byagenze neza. Yaruhijwe n’ubusa rero.”
Mbere y’uko ubukwe buba, Apôtre Yongwe yashyizwe mu majwi. Gusa Pasiteri Claude yanze kwerura ngo avuge cyangwa ahakane niba ari we, yongeraho icyakoze ko uyu atigeze amutahira ubukwe, kandi yari yaramwijeje ko azabutaha.
Claude yavuze kuri Yongwe ati: “Sinzi icyatumye ataza, sinzi icyatumye adatwerera, buriya icyo umuntu abiba aragisarura. Ibyiza yambibyemo, na we bizamugarukira. Ibi yambibyemo, na we bizamugarukira. Ariko njyewe icyo mpamya ni kimwe; ni uko nta muntu nacira urubanza.”
Yagarutse ku bantu muri rusange, agira ati: “Imitima y’abantu, ibyo bankoreye, ari uwankoreye ibyiza byose, Imana imuhe umugisha, bimugarukire. Uwambibyemo ibibi byose, na we bimugarukire. Uwo mwambaro yanyambitse, uwo nguwo, uwo ari we wese, na we umugarukire.”
Pasiteri Claude yavuze ko abantu bari baramwijeje ko bazamutahira ubukwe, ariko ntibabutahe, ahubwo bakarwana no kubwica, ari ibigwari. Ati: “Hanyuma tugire n’abandi twita ibigwari mu Isi y’umwuka batwijeje kubana natwe, barangije baravuga bati ‘Reka turebe ko biri bupfe’. Buriya hari igihe abantu bagira amashyari, ariko ntabwo amashyari ari meza.”
Umwuka mubi urasanzwe mu bavugabutumwa bamwe na bamwe bo mu Rwanda. Hari ubwo bigaragara ko batumvikana ku buryo bakora uyu murimo bahamya ko batumwe n’Imana.
1 Ibitekerezo
Acakavuyo Kuwa 07/07/23
Eglises evangeliques, .... vs accelerez la faillitte du christianisme
Subiza ⇾Tanga igitekerezo