Abakurikiye igikombe cy’Afurika kuri uyu wa 07 Gashyantare 2024, bagakurikira umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo babonye umukinnyi Sebastien Haller watsinze igitego cyiza cyane. Uyu Sebastien Haller ubusanzwe akinira ikipe ya Borrusia Dortmund mu gihugu cy’Ubudage. Ni igitego cyahesheje intsinzi ikipe ya Côte d’Ivoire kiyihesha kugera ku mukino wa nyuma aho izakina n’ikipe y’igihugu ya Nigeria yahageze itsimze ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo kuri penaliti.
Nyamara ariko burya tureba ibibera mu kibuga ariko tutazi amakuru yo hanze yacyo. Umwaka ushize, Sebastien Haller yahanganye na cancer y’udusabo tw’intanga (amabya). Iyi cancer yahanganye nayo amezi atandatu kugeza igihe yayikiraga mu mwaka wa 2023. Nta gucika intege yarakize ndetse anagaruka gukina ruhago mu ikipe ye ya Borussia Dortmund ubu iri ku mwanya wa 4 muri shampiyona y’ubudage. yamenye ko arwaye iyo cancer nyuma yo kumererwa nabi ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye, abaganga bakagaragaza ko afite uburwayi bwa cancer y’amabya. Yabazwe ubugira kabiri ariko ari no kumiti ya cancer ibizwi nka chimiotherapie kugeza igihe agaragarijwe ko yakize burundu akagaruka mu kibuga.
Sebastien Haller, yavutse taliki ya 22 Kamena 1994 avukira I Ris-Orangis mu gihugu cy’Ubufaransa. Nyuma yo gutsinda cancer, akomeje atsinda Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ari nako ageza ikipe ye ku mukino wa nyuma.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo