Abayobozi ba Koperative Imbere Heza icunga umutekano mu Karere ka Ruhango kose, baravugwaho kwambura abanyamuryango, aho bwabakase amafaranga bubizeza kuyabazigamira ariko baza gusanga ari ikinyoma bakaba basaba kurenganurwa.
Abagaragaje iki kibazo, ni abo mu Murenge wa Byimana. Biganjemo abacunga umutekano ku bigo by’amashuri, ku bigo nderabuzima, ku mabanki, no ku biro by’imirenge.
Aba banyamuryango bafite urutonde ruriho abantu 60, aho buri umwe kuva mu 2013 yakaswe 74,124Frw, ubuyobozi bwa Koperative yabo bubabwira ko buyabazigamiye bukazayabaha nyuma y’imyaka itatu, gusa baje gusanga ari ikinyoma kuko byahagaze mu 2019 bayabajije baterwa utwatsi.
"twajyanyeyo imapuro kenshi zo kwaka amafaranga yacu y’ubwizigame bakazakira bakanazisinyaho, baratubwira ngo tugende bazadutumaho baduhe amafaranga yacu twarategereje turaheba kugeza ubwo Meya w’akarere ka Ruhango yaje hano Mubyimana gukoresha inama icyo kibazo tukimugezaho," uyu ni umwe mu banyamuryango ba Imbere Heza nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ikomeza ivuga.
Nzimbana Kabalisa Innocent, Umuyobozi w’iyi Koperative Imbere Heza, avuga ko hakozwe ubugenzuzi bityo bwitezweho ibintu bibiri birimo kuba Koperative yakwishyura aba banyamuryango, cyangwa abacunze nabi uwo mutungo bakabishyura.
Yagize ati "inzego zidukuriye zatanze umurongo dutegereje ko ubutabera bukora akazi kabwo dukeka ko havamo ibintu bibiri bariya bakekwa bashobora gutsindwa batsinzwe ubwishyu baba babufite bashobora no gutsinda batsinze nibwo koperative yakwishyura abakozi kuko bagomba kwishyurwa".
Abanyamuryango ba Koperative Imbere Heza, bemeza ko amafaranga bakaswe yose hamwe ageze kuri miliyoni 13 Frw, kandi ngo abayobozi bagiye bayiha bagahaho na bamwe mu banyamuryango.
Tanga igitekerezo