Musenyeri Servilien Nzakamwita wahoze ari Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba yasobanuye uko Musenyeri Muvara Felicien yagiriwe akagambane gakomeye, akagerekwaho icyaha cyo gutera umukobwa inda, azira ko ari Umututsi.
Nzakamwita mu kiganiro yagiriye kuri Igicaniro TV, yasobanuye ko Muvara yari yatorewe kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Gikongoro yari nk’ishami rya diyosezi nkuru ya Butare yari iyobowe na Musenyeri Gahamanyi Jean Baptiste.
Yagize ati: “Bari bamutoreye kuyobora diyosezi ya Gikongoro, ntabwo yagombaga gusimbura Musenyeri Gahamanyi. Yagombaga kujya mu gapande ka Gikongoro ndetse sinzi niba atari Evêque Auxiliaire wagombaga kuzafasha Musenyeri Gahamanyi muri ako gapande.”
Nzakamwita yavuze ko ubwo Muvara yari burare ahawe ubusenyeri, yahagaritswe bitunguranye tariki ya 24 Werurwe 1989, biza kumenyekana ko yageretsweho gutera inda umukobwa, nyamara ngo yaziraga kuba yari Umututsi.
Ati: “Araye ari buhabwe ubusenyeri, baramuhagarika, biradutangaza natwe, twibaza ibyo ari byo aho twari turi, nyuma rero tugenda tubaza, baza kutubwira ko basanze yari afite umwana yabyaye ku buryo nyine butemewe, hanyuma rero baramuhagarika kuko icyo cyabaga ari icyaha gikomeye, kitatuma bamushinga ubuyobozi nk’ubwo ngubwo.”
Ngo Padiri Muvara yatanze ubwegure bwe, ntiyagira icyo avuga kuri iki cyaha bamugeretseho, ariko ngo byaje kumenyekana ko yabeshyerwaga. Ati: “Nyuma ariko twaje kumenya ko bamubeshyeye. Ni ibintu bahimbye, abasenyeri bariho icyo gihe bakubitwa n’inkuba ariko rero kubera ko hari umukobwa wari wavuze ngo afite umwana wa Muvara, barabyemeye, hanyuma baramuhagarika.”
Na none ati: “Kera kabaye rero ni bwo twamenye ko ari ibinyoma kandi na Musenyeri Muvara Felicien we twaraganiriye, n’ubwo bamweguje, ntabwo yigeze abyemera, ntabwo yemeye ko umwana ari uwe, cyokora yemeye kwegura kuri uwo mwanya, ariko avuga ntabwo yabibwiraga abantu bose, ryari ibanga, avuga ko uwo mukobwa rwose yamuhimbiye icyo kintu. Kandi ndakeka ko byari muri iyo politiki y’uko Umututsi atagomba kujya muri uwo mwanya.”
Musenyeri Muvara yapfuye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Nzakamwita avuga ko iherezo ry’ubuzima bwe ku Isi ryageze atarahanagurwaho iki cyasha.
7 Ibitekerezo
Kalisa Kuwa 30/07/23
Musenyeri Nzakamwita ndamwubaha,
Subiza ⇾gusa hari umuhungu Mukuru uba USA wemeza ko ari uwa Padiri Muvara, hari n’Umupadiri nawe wabinyemereye kandi wabaye i Butare ubazi neza…
Ari ukuri rero ntabwo Muvara yaba yarangiwe kuba Musenyeri kuko yari Umututsi… cyane ko na Mgr. Gahamanyi yari Umututsi…
Padiri Muvara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Nibyo, azira ko ari Umututsi Nibyo, Uwiteka akomeze kumuha iruhuko ridashira.
Kalisa Kuwa 30/07/23
Musenyeri Nzakamwita ndamwubaha,
Subiza ⇾gusa hari umuhungu Mukuru uba USA wemeza ko ari uwa Padiri Muvara, hari n’Umupadiri nawe wabinyemereye kandi wabaye i Butare ubazi neza…
Ari ukuri rero ntabwo Muvara yaba yarangiwe kuba Musenyeri kuko yari Umututsi… cyane ko na Mgr. Gahamanyi yari Umututsi…
Padiri Muvara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Nibyo, azira ko ari Umututsi Nibyo, Uwiteka akomeze kumuha iruhuko ridashira.
masabo Kuwa 30/07/23
Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose beguye kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Muli August 2018,urukiko rwo muli Pennsylvania rwashinje ubusambanyi abapadiri 300.Muli 2018,Cardinal George Pell wo muli Australia,yakatiwe imyaka 6 y’igifungo,azira ubusambanyi.Yali nomero ya 3 muli Vatican,ashinzwe imali.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC bashinjwe ubusambanyi.Utibagiwe Cardinal Armand Ouellet (icyegera cya Paapa,I Vatican).We n’Abapadiri 80 bakoranaga iwabo muli Quebec,bashinjwa ubusambanyi.Mu mwaka wa 2022,Abasenyeli 11 bo muli France,barimo Musenyeri Michel Aupetit,archbishop wa Paris,bose bashinjwa ubusambanyi.N’abandi batabarika.
Subiza ⇾kamanzi Kuwa 30/07/23
Ngo yabyaye umwana? None se abamwambuye ubusenyeli bo ntibali bafite abana rwihishwa?Mbega ubugome !!! Ese proof yali iyihe ko nta DNA bakoresheje?Kimwe n’abandi hose,usanga mu madini haba amatiku menshi.Kenshi ashingiye ku moko.Nyamara biyita abakozi b’imana cyangwa abihayimana.Imana ibifata nka Hypocrisy kandi ni icyaha nk’ibindi.
Subiza ⇾Sinzinkayo Oliver Kuwa 30/07/23
Nyiricyubahiro Monseigneur Nzakamwita ibyo uvuze byariho kuri iriya Leta ntamututsi wajyaga mugipadiri.Ikimenyimenyi Padiri Gasana wahoze i Byumba muri 1981, Natsinze ikizamini cyo kujya mu iseminari aranyangira ahubwo nawe wabaciye murihumye.
Subiza ⇾gisagara Kuwa 30/07/23
Ndibaza niba koko musenyeli Muvala yali afite umwana.Ariko numva nta gitangaza kilimo rwose.Icyambabaza nuko yaba yarazize ubwoko bwe.
Subiza ⇾iganze Kuwa 22/08/23
Padiri Christian wabaga muri Centre Christus mbere ya 1994, yari umuzungu, ariko kuko yari yakiriye abatutsi akabahisha nawe abahutu b’intagondwa baramwishe muri 1994, turi mu mwiherero muri 1989 yatubwiye ababaye cyane, ko uwo mugore wari wavuze ko afite umwana wa Mgr Muvara, yaje gusaba imbabazi, avuga ko yabeshyeye Mgr Muvara, ndetse ngo yatangaje n’abamusabye kubikora, n’ibyo bamuhaye. Nyuma amenye ingaruka byagize kuri Muvara yarababaye, yiyemeza kugaragaza ukuri nubwo Muvara yishwe muri 19994, ariko byari byaramenyekanye ko umutima we wera, gusa byari bitarashyirwa ku mugaragaro. Nyagasani amutuze ahatuje. Abantu bajye bareka amatiku.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo