Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 23 Kanama 2023 ubwo yaganirizaga urubyiruko rwizihizaga imyaka 10 ishize hatangijwe ‘Youth Connekt’ yanenze bikomeye bagenzi barwo babarirwa mu bihumbi bitabiriye “urugendo rwera” yise “urwo kuramya ubukene’.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo aza kumenya iby’uru rugendo, aba yararuhagaritse rutaraba, anamenyesha ko abazongera kurukora, azohereza amakamyo, abapakire, hanyuma abafungire ahantu ku buryo bazahava iyi myumvire yarabavuyemo.
Yabajije uru rubyiruko ati: “Urubyiruko nkamwe mugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru ngo bagiye ahantu habonekewe ariko hajyanye n’ubukene. Ni ukuvuga ngo noneho mugeze aho kuramya ubukene? Njye ngira ngo n’iyo musenga, musaba ibyabateza imbere, ibyabakiza, mukava mu bukene.”
Yakomeje asaba urubyiruko kudasubira muri uru rugendo. Ati: “Nta muntu waramya ubukene ntimuzasubire. Mwakoze ishyano! Ababikoze bakoze ishyano. Rwose ninongera no kubyumva ko hari n’abanyuze ahandi ngo bagiye gusenga, nzazana amakamyo mbashyiremo bose, ngende mbafungire ahantu, nzabarekura ari uko ubwo bukene bw’ibitekerezo bwabavuyemo.”
Minisitiri w’urubyiruko, Dr Utumatwishima Abdallah, yatangarije The New Times ko yatumiwe muri uru rugendo rukorerwa ku musozi witwa ‘Mubyeyi wacu w’abakene” uherereye muri Paruwasi ya Crête Congo Nil mu karere ka Rutsiro, asanga hari byinshi bikorerwamo bitajyanye n’igihe kigezweho.
Ati: “Hari ibintu bitajyanye n’igihe, ibyo utakora muri iyi minsi n’imyaka. Hari uburyo bwiza abantu bakoramo urugendo rutagatifu nk’ubwa Kibeho, abarutegura baba bakwiye gutekereza ku mutekano w’abitabira. Uburyo (umuhango w’Umubyeyi wacu w’abakene) wakorwaga mu 1954 ni ko ugikorwa uyu munsi. Ibyo bikwiye guhinduka.”
Minisitiri Utumatwishima yasobanuye ko mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uru rugendo, yarabakebuye, abasaba kujya gukora bakiteza imbere. Ati: “Mu ijambo ryanjye, nabasabye kujya ku ishuri, bagakora ibibateza imbere kuko na Yesu ntabwo yatoranyije intumwa zitagira icyo zifite. Gusenga biremewe ariko ukwiye gusenga cyane kugira ngo wikure mu bukene.”
Urugendo ruherutse kuri uyu musozi rwabaye muri Kamena 2023.
Tanga igitekerezo