Ababikira babiri b’Abanyarwandakazi, Nzamukunda Reginette na Mukashema Marguerita biciwe n’ibyihebe mu kigo cyita ku bari mu zabukuru cya Aden muri Yemen mu mwaka w’2016 bashobora kugirwa abatagatifu mu gihe cya vuba.
Nzamukunda, Mukashema na bagenzi babo babiri: Kanini Judith ukomoka muri Kenya na Anslem ukomoka mu Buhinde bishwe barashwe urufaya rw’amasasu tariki ya 4 Werurwe 2016 nyuma yo kwemerera ibyihebe bya Al Qaeda kwinjira mu kigo bari bashinzwe kwitaho.
Icyo gihe Musenyeri uhagarariye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu karere Yemeni iherereyemo, Paul Hinder, yamaganye iki gitero. Ati: "Ba Misiyoneri b’Ubugiraneza bapfuye nk’abahowe ukwemera: nk’abahowe ubugiraneza kubera ko bahamije Kirisitu, kandi basangiye byinshi na Yesu ku musaraba. Kuri njye, nta gushidikanya ko aba babikira bazize urwango rufitiwe ukwemera kwacu."
Umushumba wa Kiliziya, Papa Francis yavuze ko aba babikira babaye intwari, cyane ko bari baranze kuva muri Aden kandi bazi ko umutekano waho utizewe, aboneraho gusaba komisiyo ibishinzwe ko ireba niba yabashyirwa ku rutonde rw’abatagatifu.
Gahunda yo gushyira aba babikira ku rutonde rw’abatagatifu iri mu rwego rwo kwitegura imyaka 2025 ya Kiliziya yose ku Isi, ibi birori bikazaba mu mwaka w’2025.
Tanga igitekerezo