Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice aravuga ko itorero ADEPR rikeneye inzego z’ubutabera zirimo urushinzwe iperereza, ubushinjacyaha n’urw’ubucamanza kugira ngo zikemure ibibazo biryugarije.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10, ubwo yavugaga ku ibaruwa yo ku wa 1 Kanama 2023 Pasiteri Ntakirutimana Theoneste yandikiye umushumba mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie amubwira ati “Ndaguciye, uzakomeza kuyobora uri igicibwa kugeza igihe Uwiteka azashyiriraho ugusimbura uzatunganya neza umurimo we.”
Yagize ati: “Itorero rinini kuriya, njye nanashakaga no gusaba RGB kugira ngo buri torero rigize insengero zirenze 10, ibategeke iki kintu. Bagire urwego rw’iperereza rwabo rurimo elements kandi zifite notion na skills, cyangwa se babahe formation ku iperereza. Bavuge bati ‘Nitujya gukemura ibibazo byacu, bitarajya hanze, mwebwe muzabikurikira muri ubu buryo’.”
Avuga ko yakoze ubushakashatsi, asanga mu Rwanda itorero Nazalene ryo rifite inzego zose z’ubutabera. Ngo ni ko na ADEPR ikwiye kubigenza. Ati: “Bafite urwego rw’iperereza, kabiri, bakagira ubushinjacyaha bwaryo nk’itorero, bakagira abacamanza, bakagira urw’ubujurire, kandi ntiwajya mu rw’ubujurire usimbutse urundi.”
Apôtre Mutabazi yagaragaje uburyo izi nzego zifashishwa mu gukemura ibibazo biri mu matorero, by’umwihariko icy’amakimbirane ashingiye ku kwimika no kweguza abashumba mu myanya runaka; bisa n’ibyaburiwe umuti muri ADEPR.
Muri Nazalene ho, ngo iyo umuyoboke waryo (usanzwe cyangwa umushumba) yitabaje inzego zo hanze yaryo cyangwa akageza ikibazo cye mu itangazamakuru, atabanje kukigeza mu nzego z’imbere mu itorero ngo zigishakire igisubizo, afatirwa ibihano birimo no kuba yaryirukanwamo burundu.
Pasiteri Ntakirutimana yibasiye umuyobozi mukuru wa ADEPR ashingiye ku ibaruwa yamwandikiye tariki ya 21 Nyakanga 2023, amumenyesha ko amwambuye inshingano za gishumba.
2 Ibitekerezo
gisagara Kuwa 07/08/23
Uyu munsi,ushatse wese yiyita Apotre.Dore ibintu byarangaga Apotres nyakuli ba Yesu.Bagendaga bakora ibitangaza aho bageze hose,bakiza abaremaye,impumyi,ndetse bakazura abantu bapfuye.Nta na rimwe basabaga amafaranga cyangwa umushahara.Urugero,Apotre Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu kandi ku buntu,akabifatanya n’akazi ko kuboha amahema akayagurisha.Nkuko dusoma mu Ibyakozwe 8:18-20,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Abiyita ba Apotres uyu munsi,bose banyunyuza amafaranga abayoboke babo.Nkuko bible ivuga,Imana idusaba gusohoka mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi wa nyuma.
Subiza ⇾SHISHOZA Kuwa 07/08/23
Yego, muri KILIZIYA Y’I ROMA niko bimeze. Bafite inzego zose zicira imanza abakoze ibyaha iyo banyuranije na droit Canon. Baranafunga maze!!!!!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo