Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaye aconga ruhago n’abanyacyubahiro bagenzi be, ubwo bari mu birori byo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade yo muri Sénégal.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iyi Stade y’akataraboneka yubatse mu mujyi wa Diamniadio yatashywe ku mugaragaro, mu birori by’akataraboneka byasojwe n’imukino wa gicuti wahuje abakanyujijeho muri Sénégal mu bihe bitandukanye kuva kuri Amadou Diop Boy Bandit kugeza kuri Siomansy Xalara, bari bahuye n’abakanyujijeho hano (…)
Home > Keywords > Most Important Keywords > In Slide
In Slide
Articles
-
Perezida Kagame yagaragaye aconga ruhago mu muhango wo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade (Amafoto)
23 February 2022, by BABOU Bénjamin -
Ingabo za EAC zategetswe kurasa FDLR
13 February 2023, by TUYIZERE JDIngabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) zategetswe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC).
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahurije abagaba b’ingabo z’ibi bihugu i Nairobi muri Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023. Aba ni ba General: Jean Bosco Kazura w’u Rwanda, Robert Kibochi wa Kenya, Prime Niyongabo w’u Burundi, Joseph Mkunda wa Tanzania, Wilson Mbadi wa (…) -
Un responsable de la bonne gouvernance arrêté pour corruption et harcèlement
22 January, by Denis NsengiyumvaLe Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a arrêté le 21 janvier Vedaste Kabera, le directeur chargé de la bonne gouvernance dans la province du Sud, pour corruption et harcèlement conjugal.
Les entités gouvernementales locales font partie des institutions gouvernementales où la probabilité de corruption est élevée, selon le Rwanda Bribery Index (RBI) 2022. L’édition 2023 a montré que trois institutions – le secteur privé, l’Autorité rwandaise de régulation des services publics (…) -
Ku mupaka w’u Rwanda na RDC humvikanye amasasu menshi
3 March 2023, by TUYIZERE JDKu mupaka munini w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo uzwi nka ‘Grande Barrière’ humvikanye amasasu menshi ku mugoroba w’uyu wa 3 Werurwe 2023.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu masaa kumi n’imwe habayeho kurasana hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi nyuma y’aho umusirikare bikekwa ko ari uwa RDC yarashwe ubwo yageragezaga kwinjira mu karere ka Rubavu arasa.
Agira ati: "Ahagana saa 17:45 hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na RDC harasiwe umusirikare bikekwa ko ari (…) -
IRMCT yemeje ko Maj. Protais Mpiranya washakishwaga yapfuye
12 May 2022, by TUYIZERE JDUrwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye, IRMCT, rwatangaje ko Protais Mpiranya washakishwaga na Leta y’u Rwanda akekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, amaze imyaka irenga 15 apfuye.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022 yatangaje ko ibipimo byafashwe na laboratwari yo mu Buholandi ya Netherland Forensic Institute ku murambo byakekwaga ko ari uwa Mpiranya, byagaragaje ko ari we.
Iperereza ryagaragaje ko Mpiranya yapfiriye i Harare muri (…) -
Ibyihebe RDF yagiye guhiga i Cabo Delgado mu mikoranire na ADF
22 June 2023, by BABOU BénjaminUmutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, byatangajwe ko ufitanye imikoranire n’indi mitwe itandukanye irimo n’uwa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah umaze igihe mu ngabo z’u Rwanda.
Ni ibyatangajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri raporo nshya zasohoye ku wa 13 Kamena.
Kuva muri Nyakanga 2021 u Rwanda rwohereje Ingabo muri Mozambique, mu rwego rwo kuhirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Ahlu al-Sunnah wal-Jamaah unazwi nka Al (…) -
Urubanza rwa Neretse: Aravuga ko yakundanaga n’abatutsi, ubuterahamwe atari kubushobora
10 November 2019, by Karegeya Omar Jean Baptiste, Mecky Merchiore KayirangaKu munsi wa kabiri w’urubanza rwa Neretse Fabien rubera mu Bubiligi, uregwa yisobanuye ahakana ibyaha aregwa, avuga ko abatutsi bari incuti ze, kandi ko yari ashaje ku buryo atari kubasha ubuterahamwe.
Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda (cour d’Assises) I Buruseli mu Bubiligi, ashinjwa ibyaha bya Genoside yakoreye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali na Mataba aho akomoka mu karere ka Gakenke.
I Nyamirambo ashinjwa urupfu w’abantu 13 bari batuye munsi ya tapis rouge, bo mu (…) -
U Rwanda ruravugwaho kwibikaho intwaro zihambaye mu kurwanya ibitero bya drones
15 February, by Denis NsengiyumvaU Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika bivugwa ko biheruka kwibikaho intwaro zo guhangana na drones za SKYctrl na FIELDctrl zakozwe na sosiyete yo muri Pologne, Advanced Protection Systems (APS). Ni intwaro zakorewe gutahura, gukurikirana no gusenya indege zitagira abapilote (UAVs) zibangamiye umutekano n’ubusugire by’igihugu.
SKYctrl ni sisitemu ihuza radar za 3D, gufata amashusho n’amajwi na application yo gutanga amabwiriza no kugenzura mu kugenzura ikirere no kurwanya ibitero bya (…) -
DRC: Prezida Tchisekedi mu rugabangabo, Minembwe ihurizo ry’ibibazo
9 November 2019, by Munyakayanza SamuelUbwo prezida Tchisekedi aherutse i Bukavu mu murwa mukuru wa Kivu y’amajyepfo, mu ijambo yagejeje ku baturage baho, yivugiye ko yiteguye gupfa ariko hakaboneka umutekano n’amahoro muri Kivu y’Iburasirazuba.
Abumvise aya magambo bamukomeye amashyi abandi baramukwena bibaza niba koko azagarura amahoro kandi akayageraho akigira mu ijuru cyangwa aho ibihe bidashira.Imvugo nk’iyi ikunze kuvugwa mu mbwirwaruhame z’abanyapolitiki n’impirimbanyi z’abasirikari cyangwa abandi baharanira (…) -
U Rwanda ruyoboye ibihugu bya EAC byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize
12 March, by BABOU BénjaminRaporo Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amahoro cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize.
Ni raporo iki kigo cy’abanya-Suede cyasohoye ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe, ikaba yerekana uko ibihugu bitandukanye ku Isi byagiye bigura intwaro mu myaka ine ishize ndetse n’uko byagiye bizigurisha.
Intwaro zibandwaho zirimo indege na (…)