Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatsinze igitego kuri penaliti mu mukino wa gicuti wahurije hamwe ibyamamare byo muri ruhago y’u Bufaransa.
Uyu mukino wabaye hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye bo muri iki gihugu cyiri imbere muri ruhago ku isi.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu, tariki ya 24 Mata 2024 mu gikorwa ngarukamwaka cyo gufasha cy’Umuryango Brigitte Macron’s Hospital Foundation washinzwe n’Umugore wa Macron.
Ikipe ya Macron yari irimo abakinnyi nka Eden Hazard, Didier Drogba ndetse n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Didier Deschamps.
Iyi kipe ya Macron yakinaga n’iyabarimo Arsène Wenger, Samuel Eto’o n’abandi.
Perezida Macron yakinye iminota yose y’umukino ndetse ikipe ye itsinda iya Arsène Wenger ibitego 5-3.
Muri 5 batsinze harimo kimwe cya Macron yinjije kuri penaliti nk’uko yabikoze mu 2021 ubwo aheruka kugaragara mu mukino nk’uyu.
Uyu mukino wasize hamaze gukusanywa inkunga ingana n’ibihumbi birenga 61,5$, azifashishwa mu gutanga ubuvuzi ku bana badafite kirengera bari mu bitaro bitandukanye.
Tanga igitekerezo