Imodoka itwara abagenzi izwi nka Twegerane, yagwiriwe n’igiti, abagenzi n’umushoferi barokorwa n’uko bari bamaze gusohoka muri iyo modoka.
Ibi byabereye mu muhanda Nyabihu-Ngororero mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gicurasi 2024 mu masaha y’igicamunsi.
Ubwo abagenzi bari bamaze kuva muri iyo modoka, umushoferi yayiparitse ku muhanda mu gihe yari ategereje abandi bagenzi, igiti kirayigwira ihita ipondama.
Iyo modoka yagwiriwe n’icyo giti nta muntu n’umwe wari ukiyirimo, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide yabitangarije Kigali Today.
Igwa ry’iki giti ryatewe n’imvura nyinshi yaguye muri aka Karere aho ubuyobozi buhamya ko nyuma y’iyo nta yindi yigeze iterwa n’iyo mvura.
Tanga igitekerezo