Abakinnyi ba Getafe yo muri Espagne batunguye isi bakora igikorwa cyasigaye mu bitekerezo bya benshi ubwo bazanaga ba Mama wabo mu kibuga.
Tariki 3 Gicurasi buri mwaka aba ari umunsi wahariwe aba Mama muri Espagne aho benshi bawizihizanya n’ababyeyi babo.
Uwo munsi wahuriranye n’imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri iki gihugu yari yakomeje aho abakinnyi ba Getafe bakoze ibidasanzwe.
Ubwo Getafe yari yakiriye Athletic Bilbao, buri mukinnyi wayo yinjiye mu kibuga ari kumwe na Mama we.
Agatoki ku kandi niko aba bakinnyi binjiye mu kibuga bari kumwe na ba Mama wabo. Mu kibuga hagati, aba babyeyi bafatanye ifoto n’abana babo ndetse banasuhuzanyije n’abakinnyi ba Atletic Bilbao.
Nubwo Getafe yakoze ako gashya mu kibuga ntiyorohewe kuko yaje gutsindwa na Atletic Bilbao ibitego bibiri ku busa.
Tanga igitekerezo