Mu gihe ikipe ya TP Mazembe iri i Cairo mu Misiri mu mukino wo kwishyura wa 1/2 muri CAF Champions League na Al Ahly SC, umuyobozi wayo yangiwe gusohoka igihugu.
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko Moise Katumbi uyobora TP Mazembe yangiwe gusohoka igihugu.
Moise Katumbi yashakaga kujya i Cairo kureba umukino w’ikipe ayoboye gusa ubuyobozi bushinzwe indege muri Congo bamwimye uburenganzira bwo gusohoka.
Katumbi yashakaga kuva muri Congo yerekeza mu Misiri n’indege ye bwite gusa abashinzwe iby’indege muri Congo bamwimye uburenganzira bwo gusohoka.
Biteganyijwe ko TP Mazembe irakina na Al Ahly SC umukino wo kwishyura kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2024 i Cairo. Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa muri Congo.
Tanga igitekerezo